Imibereho y’abaturage

Rubavu: Barasaba ubufasha bw’ibyo kurya nyuma yo kwibasirwa n’umwuzure

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kara na Nyagasozi ni imwe mu midugudu y’akagari ka Mahoko mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu ikomeje kwibasirwa n’umwuzure uturuka ku mazi y’imvura bagabizwa n’akagezi gashya karimo kuvuka muri aka gace kitwa Bukeri, ku ikubitiro uyu mwuzure watunguye abaturage tariki ya 4/3/2018 yangiza ibitari bike dore ko ngo uretse n’isuri yo ku gasozi n’ibyari mu nzu nta cyasigaye kubo amazi yinjiriye mu nzu.

Mugihe abaturage bagezweho n’iki kiza bavuga ko byinshi mu byo bari bafite mu nzu byatwawe n’umwuzure, bashimira Leta y’u rwanda ko yababaye hafi ikabaha bumwe mu bufasha bw’ibanze icyakora bakavuga ko hari icyabuzemo kuko nubwo bahawe bimwe mu bikoresho byo kwifashisha birimo ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku ngo kuba batarahawe ibyo kurya bituma kuri ubu ubuzima butaboroheye ndetse bamwe bakanerura ko bafite inzara nk’uko abaganiriye na TV/Radio1 babigarutseho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanama bwabwiye TV/Radio1 ko icyihutirwaga ari ukubonera abari bakuwe mu nzu zabo n’umwuzure aho bakinga umusaya, naho ngo ibijyanye n’ibyo kurya byo n’ubu ubuvugizi buracyakorwa ngo barebe ko hari icyaboneka nubwo TUYISENGE Annonciata uyobora uyu murenge abo aha icyizere cyo kubona ubwo bufasha ari abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bitewe n’ubwinshi bw’abakeneye ubufasha kubera ibiza.

Akagezi ka Bukeri abaturage bashinja kuba nyirabayazana w’akaga kose bahanganye nako, kamaze kuzura ubugira gatatu mu kwezi kumwe (hagati ya tariki ya 2/3 na tariki 2/4/2018) kagateza umwuzure urengera ingo z’abaturage ibituma abatuye akagari ka Mahoko bongera gusaba inzego zishinzwe gukumira ibiza ko ikibazo cy;ayo mazi cyashyirwa mu byihutirwa akagezi ka Bukeri kagashakirwa inzira ihagije amazi yajya anyuramo adasandaye mu ngo z’abaturage, kuko ngo mu gihe cyose imvura yaba ikomeje kugwa gashobora kuzangiza byinshi kurushaho

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!