Imibereho y’abaturage

Rubavu: Bahangayikishijwe n’umugezi urimo gusenyera abaturage.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko abatuye mu kagari ka Mahoko mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu babibwiye TV/Radio1 ngo ubusanzwe aha nta mugezi wahahoze, ahubwo mu myaka mike ishize ni bwo hatangiye gutemba utuzi duke duturuka ku isoko yitwa Bukeri na two tuhagaragara mu gihe cy’imvura gusa, ariko ngo mu minsi mike ishize ku itariki ya 4 Werurwe 2018 ibintu byaje guhindura isura ubwo aka kagezi kuzuraga biturutse ku mazi y’imvura yasandaye mu ngo z’abaturage akimura abatari bake ku buryo na magingo aya nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu ibyo bibaye hari abatarabasha gusubira mu ngo zabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanama na bwo buvuga ko aka kagezi ka Bukeri ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije uyu murenge kuko kamaze gusenyera abantu benshi ari nako kangiza imyaka y’abaturage nk’uko TUYISENGE Annonciata umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko amakuru bafite ari uko mbere ako kagezi kari gafite ubuvumo kinjiragamo nyuma ngo ubwo buvumo bukaza kubakwaho n’umuturage aribyo byatumye amazi abura inzira agasandara mu baturage, bityo ngo mu gukemura iki kibazo inzira ya mbere bagiye gukurikira ni iyo kuri ubwo buvumo ku buryo uwabwubatse hejuru yakwimurwa, indi nzira ikaba gukura umuyoboro muremure watwara ayo mazi ukayageza mu mugezi wa Sebeya n’ubundi aka kagezi gasanzwe kirohamo.

Uretse uyu mwuzure uterwa n’akagezi ka Bukeri abatuye uyu murenge wa Kanama by’umwihariko mu kagari ka Mahoko bo bavuga ko basa n’abahejejwe hagati n’ibiza kuko ari na bamwe mu baherutse kwibasirwa nanone n’umwuzure w’umugezi wa Sebeya, bakanenga ukuntu babona ubuyobozi bufata Sebeye nk’aho ariyo yonyine iteye nyamara ngo na Bukeri nayo imaze gusenyera benshi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET