Ubukungu

Rubavu: Abashoferi barijujutira ikiguzi kinini basabwa cyo gukoresha Gare

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni ikibazo gisa nk’aho ari rusange mu bice byinshi by’igihugu ariko abakigaragarije TV/Radio1 ni abo mu karere ka Rubavu aho abafite imodoka zikora akazi ko gutwara abagenzi mu buryo rusange bavuga ko bacibwa amafaranga menshi n’impuzamashyirahamwe yabo RFTC, ayo mafaranga kandi ngo akiyongera kenshi ku gipimo cyo hejuru ku buryo bamwe bemeza ko bimaze kurenga ubushobozi bwabo bakurikije n’umusaruro bakura kuri izi modoka, aho ubuheruka ikiguzi bishyuraga ku kwezi kikubye kabiri.

Uretse amafaranga 400 ku munsi yishyurwa muri Cooperative ihuje abo bashoferi (RTC), andi yose arimo ibihumbi bibiri na Magana atanu (2,500Frw) ku modoka nto zizwi nka twegerane n’ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ku modoka nini zizwi nka Coaster yishyurwa buri munsi, hakiyongeraho amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) kuri twegerane n’ibihumbi magana atatu (300,000Frw) kuri Coaster yishyurwa rimwe mu kwezi yo yishyurwa mu kigo kitwa JALI Holding gishamikiye ku mpuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi mu buryo rusange (RFTC).

KIHANGIRE Bishop uyobora ishami rigenzura imikorere ya za Gare muri JALI Holding aganira na TV/Radio1 yavuze ko ikibazo ba nyir’amamodoka bafite kidashingiye ku bwinshi bw’amafaranga bacibwa nk’uko babigaragaza ahubwo ko gishingiye ku mikorere y’imodoka zabo zitakibaha umusaruro ukwiye, ibi ngo akabishingira ko n’ubundi ayo mafaranga abashoferi basabwa aba yarabariwe mu giciro cy’urugendo ku buryo yishyurwa n’umugenzi mu giciro giteganywa n’ikigo ngenzuramikorere (RURA) aho mbere ngo mbere buri modoka (Twegerane) yabaga isabwa kwishyura ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ku munsi none ubu ikaba isabwa ibihumbi icumi na Magana atanu (10,500 Frw).

Icyakora ku rundi ruhande abashoferi bo bakanagaragaza ko batazi n’icyo ayo mafaranga batanga amara kuko nta gikorwa cyayo na kimwe kibagarukira mu gihe byibuza imisoro batanga (yo bavuga ko itanahanitse nk’ayitwa aya parking) yo babona umusaruro wayo mu bikorwaremezo abyazwamo

Abavuga ibyo nibo banyamuryango ba RFTC yibarutse Jali Holding nk’ikigo cy’ishoramari nyamara bo bavuga ko ntacyo bibamariye, ingingo ariko batavugaho rumwe n’ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko nubwo inyungu koko zishobora kuba zitaragera ku bashoferi bose mu buryo butaziguye ariko ngo hari kinini kimaze gufashwa amakoperative yabo kandi izo nyungu nabo ngo zikazashobora kubageraho binyuze mu kwiyongera mu gaciro k’umugabane shingiro wabo, ibi ariko bidakuyeho ko hari abamaze kuburira agaciro imodoka zabo bavuga ko zikoresha bitwa ko bikorera birutwa n’uko JALI Holding yazitwara ikabaha akazi ko kuzikoraho nk’abakozi basanzwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano