Imikino

Riyad Mahrez yasinyiye Manchester City imyaka 5.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Rutahizamu ukina uca ku mpande wakiniraga ikipe ya Leicester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza Riyad Mahrez yamaze gusinya mu ikipe ya Manchester City nayo yo muri icyo gihugu.

Kuri miliyoni 60 z’amapound, Mahrez yasinye amasezerano y’imyaka 5, akazageza mu mwaka w’imikino wa 2023 akinira ikipe ya Manchester City.

Uyu mu nya Algérie akaba yari yarifujwe n’iyi kipe mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka ubwo isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ryafungurwaga, ariko biza kwanga bitewe n’uko ikipe ya Leceister City yari ikimukeneye ngo ayifashe mu mikino ya shampiona yari isigaje gukina.

Nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima kikagenda neza Mahrez nibwo yahise ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu agiye gukina muri Manchester City ikipe yanatwaye igikombe cya shampiona y’umwaka w’imikino ushize wa 2017-2018.

Mu ikipe ya Leicester City Mahrez yakinnye imikino 158 atsinda ibitego 42.

Mu 2016-2017, yari mu bakinnyi bahataniraga Ballon d’Or, yanahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka w’umunyafrika gitangwa na BBC.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!