Imikino

Nyagatare: Umukino wa Rayon Sports na Sunrise waranzwe n’imirwano.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Ugushyingo 2018 , ikipe ya Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino wasozaga iy’umunsi wa gatatu wa shampiyona 2018-2019.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 19’ kuri penaliti itavuzweho rumwe n’abari aho,ku ikosa UWAMBAJIMANA Leon yakoreye Sarpongo Michael mu rubuga rw’amahina iyi penaliti iza kwinjizwa na Bimenyimana Bonfils Caleb mbere yuko Sarpongo Michael atsinda ikindi gitego cya kabiri ,yinjije ku munota wa 25.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibyo bitego 2 bya Rayon Sport ku busa bwa Sunrise yari ku kibuga cyayo ,nubwo yarushwaga abafana n’ikipe ya Rayon Sport bigaragara.

Igice cya kabiri cyazanye impinduka,mu minota nka 20 ya nyuma Sunrise yokeje igitutu Rayon Sport,iza no kubona igitego ku munota wa 72 cy’umutwe cyatsinzwe na GASONGO J Pierre,kuri coup franc yari itewe na Ally Musa Sova.

Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura ku munota wa 87’ w’umukino nyuma yo kurwana n’umufana bitazwi ikipe afana,gusa byaje kumenyekana ko asanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ya hariya i Nyagatare, akaba asanzwe afana APR FC, gusa kuri uyu wa kane akaba yafanaga SUNRISE ngo dore ko yari yashwanye n’abafana ba Rayons Sport kuva umukino ugitangira.

Izi mvurururu zabaye nyuma yaho ikipe ya Sunrise yari itsinze igitego cya kabiri cyo kwishyura umusifuzi akacyanga bitewe n’uko cyari gitsindishijwe akaboko bityo abafana benshi bajya mu kibuga bamagana icyemezo cy’umusifuzi ari na bwo hiyambazwaga inzego z’umutekano.

Uyu munsi wa 3 usize ikipe ya Rayon Sports ku mwanya wa 6 n’amanota 6 ku rutonde ruyobowe na APR FC na MUKURA zifite amanota 9 kuri buri imwe.

Kuri uyu wa gatanu imikino irakomeza hakinwa umunsi wa 4 wa shampiyona aho biteganyijwe ko ikipe ya MUSANZE FC ihura na ESPOIR FC, AMAGAJU FC na POLICE FC, ndetse n’ikipe ya KIREHE iza gucakirana na MUHANGA FC.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!