Imikino

RWANDA: Moise Mutokambali yahagaritswe gutoza ikipe y’igihugu ya Basketball

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Moise Mutokambali, wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa basketball kuri ubu yamaze guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda Ferwaba,uku gusezererwa kwe kuje nyuma yaho uyu mutoza ngo ashinjwa kutitwara neza ndetse kandi by’umwihariko akaba ngo yaranze no kumva inama yagirwaga ubwo yari umutoza w’ikipe y’igihugu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda Ferwaba ryashyize ahagaragara ngo uyu mutoza Mutokambali yahagaritswe kubera umusaruro muke yagaragaje mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi yabereye muri Mali muri Gashyantare, by’umwihariko akaba yarananze kumva inama yagirwaga.

Muri iryo tangazo FERWABA yatangeje ko nyuma y’inama yateranye taliki 12 Werurwe 2018 yahuje Komite Nyobozi n’abatoza bajyanye ikipe mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi yabereye muri Mali muri Gashyantare, Komite Nyobozi ya FERWABA yafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Bwana Moïse Mutokambali, iri tangazo rikomeza rivuga ko icyo cyemezo gitewe n’umusaruro muke Mutokambali yagaragaje y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi, byiyongera ku mikino y’amajonjora yagiye abera mu Karere ka Gatanu mu gihe cy’imyaka itatu ishize, no kuba atarashyize mu bikorwa inama yagiye agirwa mu kugira icyo yahindura mu mitoreze y’Ikipe y’Igihugu, mu myiteguro no mu marushanwa.

Muri iryo tangazo kandi ubuyobozi bwa Ferwaba bwanavuze ko mu gihe cya vuba hazaba hamenyekanye abatoza b’agateganyo bazakomeza gufasha Ikipe y’Igihugu mu kwitegura imikino yo kwishyura mu majonjora y’Igikombe cy’Isi izaba muri Kamena, ari nako hashakwa umutoza mushya mukuru w’ikipe y’igihugu.

Moise Mutokambali ahagaritswe ku gutoza ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball nyuma yuko yahereye ku guhabwa gutoza ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu 2011 ndetse anayifasha kwegukana irushanwa ry’Akarere ka Gatanu i Kigali, ibi bikaba byaramuhesheje guhabwa ikipe nkuru ubwo mu mwaka wa 2014 yagizwe umutoza mukuru kugeza ubwo yasezererwaga kuri uyu mwanya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!