Ubukungu

Rwanda: MININFRA ntivuga rumwe n’abaturage ku ngurane batabona ku hazanyuzwa ibikorwa remezo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Minisiteri y’Ibikorwa remezo iravuga ko ahantu hose hazanyuzwa ibikorwaremezo ,abaturage bishyurwa mbere yuko ibyo bikorwa bihashyirwa.
Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko bangirizwa imyaka yabo n’ibikorwa byo kuhanyuza amapoto atwara insinga z’amashanyarazi, bigakorwa batategujwe ndetse ngo ntibanahite bishyurwa.

yanditswe na Nadine UMUHOZA.

Hashize iminsi itari mike bamwe mu baturage batuye hirya no hino mu turere twa Gisagara na Nyabihu babwiye TV na Radio One ko bangirijwe imyaka n’amashyamba byabo n’ibikorwa byo kuhanyuza amapoto atwara insinga z’amashanyarazi bigakorwa batarategujwe.

kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’ibikorwaremezo (Mininfra) n’ibigo biyishamikiyeho byasobanuriraga Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, uko bakoresheje ingengo y’imari ya 2017-2018 n’ibiteganyijwe gukorwa mu ya 2018-2019, abadepite babajije impamvu hakigaragara ibirarane ku madosiye y’abaturage bagomba guhabwa ingurane.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Christian RWANKUNDA we yavuze ko ahantu hose hazanyuzwa ibikorwa remezo hose abaturage bishyurwa mbere yuko ibikorwa bihashyirwa.

Mu gihe uyu muyobozi avuga ko abaturage bishyurwa mbere yuko ibikorwa biteganyijwe aho bigomba gushyirwa, hari abaturage bo bavuga ko kwangirizwa imyaka ahagiye gushyirwa ibikorwaremezo hari aho bikorwa inshuro irenze imwe batarahabwa ingurane kandi baratanze ibyangombwa basabwe.

Ibitekerezo: 2

  • abo bantu bakwiye kwishyura mbere kuko abaturage babirenganiramo, kandi mugihe bagiye kubyangiza bakabateguza kuko harigihe bafata naho batabaruye; niba bagiye gutema urutoki cg undi mutungo bagoma kwishyura mbere kuko harigihe abariwe mutungo afite gusa bigatuma abaho nabi.

  • ese nkubu abayobozi bavugako abaturage bishyurw mbere kandi tuziko tutarishyurwa ntibigaragazako batubeshya noneho hiyongerahoko iyo ukurikiranye abayobozi bamwe batangira kugutera ubwobango urikurwanya ibikorwa bya leta NGO kandi birahanirwa noneho harinaho bavugako babyumvikanyeho nabaturage kandi ntabyo nukuri bamwe mubayobozi nababeshyi bituma tubatakariza icyizere

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET