Imibereho y’abaturage

RWANDA: Baribaza aho amabagiro y’ingurube abarizwa mu Rwanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe abarya inyama z’ ingurube zimenyerewe ku izina ry’ «akabenzi» ngo bakomeje kugenda biyongera benshi bafite impungenge z’aho zibagirwa(soma kubaga) dore ko nta mabagiro y’ingurube akora azwi uretse arimo atunganywa.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita k’ubuhinzi n’ubworozi RAB, burahamagarira abashoramari kubyitabira kuko ubu ngo kikiri ikibazo.

Nkuko ushinzwe igenzura ry’ibikomoka ku matungo muri RAB bwana Rukundo J. Claude abivuga ngo mu Rwanda hari amabagiro atatu gusa azwi y’ingurube: Irya Bugesera riherereye Mayange, iriri i Nyamagabe ndetse n’iriri Nyarugunga muri Kigali, uretse ko iri ryo rikiri gutunganywa rikazakoreshwa mu mpera z’uku kwezi aho rizaba ari n’irya mbere mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Gusa andi makuru yemeza ko amabagiro ya Bugesera na Nyamagabe na yo yafunzwe kuri ubu akaba atagikora nubwo RAB yo yayatangaje ku rutonde rw’amabagiro akora.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!