Imibereho y’abaturage

RWANDA: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba kudatuzwa bonyine.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Gahunda yo gutuza abasigajwe inyuma n’amateka yatangiranye no guca nyakatsi icyakora kugeza ubu bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko batishimira kuba baratujwe mu midugudu ya bonyine kuko bitewe n’imyumvire iri hasi bari basanganywe ngo byakabaye byiza batujwe mu bandi baturage kugira ngo babashe kugira ibyo babigiraho bavuga kandi ko byaba byiza kuko n’abana babo bashishikarira kwiga bitewe n’uko babonye abo bajyana ku ishuri .

Iyi miryango rero isanga byaba byiza leta igiye ibubakira mu midigudu bagaturana n’abandi.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yemera ko koko ariko bimeze ndetse ko n’imyumvire ya bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka ikigoye guhindura kuko batuye bonyine.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’gihugu ushinzwe imibereho y’abaturage Dr. Mukabaramba Alvera avuga ko kuri ubu byahindutse kuko batagituzwa bonyine avuga ko ubu aho barimo kubakirwa barimo kuvangwa n’abandi baturage naho ngo aho bamaze gutura bonyine ngo biragoye kuba babasenyera icyakora ngo gahunda yo kubigisha irakomeza hagamijwe ko imyumvire yabo yahinduka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!