Amahanga

RDC: Perezida Kabila Yatanze Ramazani nk’umukandida w’ishyaka rye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe kuri iyi tariki ya 8 Kanama 2018 ari bwo hafungwa kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,ishyaka rya Perezida Joseph Kabila ryatanze uwitwa Emmanuel Ramazani Shadary nk’umukandida uzarihagararira muri ayo matora.

Bitewe n’uko umukandida yatanzwe ku munota wa nyuma ,BBC yatangaje ko benshi bari bazi ko Joseph Kabila ashobora kongera kwiyamamaza nubwo atabyemerewe n’itegeko nshinga.

Emmanuel Ramadhan Shadary yahoze ari visi perezida wa Kongo Kinshasa gusa yigeze no kuba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Biteganyijwe ko gutanga kandidatire birangirana no kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 nyuma hakazakurikiraho ibikorwa byo kwiyamamaza.
Amatora nyir’izina azaba tariki ya 23 Ukuboza 2018.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!