Amafoto y’umunsi

Patrick Kayumbu Mazimhaka mu myaka 25 ishize

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe Patrick Kayumbu Mazimhaka wabaye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gihe cy’imyaka itanu asezerwaho bwa nyuma; hari bimwe mu bihe bikomeye byaranze ubuzima bwe bitazigera byibagirana mu mateka y’u Rwanda.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Mutarama 2018 nibwo inkuru y’incamugongo y’itabaruka rye yamenyekanye. Yaguye mu Buhinde aho yivurizaga uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Uyu mugabo ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza Umuryango wa RANU (yahindutse FPR Inkotanyi) mu 1979.
Muri Mata 1993, ni umwe mu bagize uruhare mu biganiro biganisha ku masezerano y’amahoro yahuzaga ubugetsi bwa Habyarimana na FPR Inkotanyi i Arusha.

Itsinda ryari rihagarariye FPR Inkotanyi i Arusha muri Tanzania ryarimo we [Mazimhaka]; Lt. Gen Charles Muhire wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere; Brig. Gen Andrew Rwigamba wayoboye Polisi y’Igihugu; Pasteur Bizimungu wabaye Perezida wa Repubulika [1994-2000] n’umushakashatsi Tom Ndahiro nk’abari bahagarariye FPR Inkotanyi.

Isooko: IGIHE.COM

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano