Paluku René Pedro

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (28)

Ubukungu

Gasabo : Gatsata ahari Uruganda rwakoraga inkweto hafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 7/06/2018 ahari uruganda rwakoraga inkweto ruzwi nko kwa Rujugiro, mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugali hafi y’ ububiko bwarwo hafashwe n’inkongi y’umuriro kuva mu masaa moya. Bamwe mu baganiye na TV na Radio 1, bavuze ko intandaro y’iyi nkongi y’umuriro yaba yaturutse ku bagabo bagiye gushakamo ubuki ngo barimo umwe usanzwe ukora akazi k’irondo muri ako gace, wari uzi ko haba ubuki, yitwaza umuriro wo kwirukana inzuki ngo abone uko afata (...)

Ubuzima

Rwanda: Kuboneza urubyaro biracyakomwa mu nkokora n’imyumvire

Ugereranije n’ibihugu biri muri aka karere ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho, uretse Kenya imibare iri hejuru ya 50% mu kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, mu Rwanda 50% bitabira iyi gahunda, mu gihe Tanzania ari 27%, Sudani y’epfo 33% naho Uganda ni 25%. Gusa ngo nubwo u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro, intego ngo ni ukugabanya umubare w’abana bavuka buri mwaka kuko ukiri hejuru, nkuko bitangazwa na Dr NZABONIMPA (...)

Uburezi

CIESK: Bamaze imyaka 8 bategereje Diplome zabo amaso yaheze mu Kirere

Bamwe mu banyeshuri barangije ku kigo cy’amashuri cya Centre Islamique d’Enseignement de Kigali ahazwi nka CIESK bagera kuri 40, baravuga ko barangije amashuri yabo yisumbuye mu mwaka wa 2010 mu ishami ry’Ubucuruzi n’icungamari Commerce et Comptabilité, kuri ubu imyaka ikaba ishize ari 8 batarabona impamyabumenyi zabo. Gusa 2 muri bo nyuma y’imyaka 3, barangije barazibonye. Manario Mohamad, umwe mu bazibonye, avuga ko byamutwaye imyaka 3 nyuma yuko ajyaniye ifoto ku kigo cy’igihugu (...)

Imibereho y’abaturage

Gasabo: Gasanze abarenga 50 baguze ubutaka ntibahabwa ibyangombwa.

Abaturage bagera kuri 50 baguze ubutaka n’uwitwa TWIRINGIYIMANA Thadeo, ngo bafite impungenge ko yakongera akabugurisha n’abandi, bitewe nuko hashize igihe kinini aba baturage batuye mu mudugudu wa Nyarubande akagali ka Gasanze mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, bavuga ko bamaze imyaka irenga 2 baguze ubutaka ariko kugeza ubu bakaba batarahinduza ngo bahabwe icyangombwa cy’ubutaka baguze bityo bakavuga ko kuba batarabona ibyangombwa by’ubutaka bibateye impungenge z’uko hakongera (...)

Uburezi

Gakenke: Madame Jeanette Kagame arasaba ababyeyi n’abikorera kugira uruhare mu kurinda abana imirimo ivunanye.

Ibi yabitangarije mu karere ka Gakenke ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafrika n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa Abana wizihijwe tariki ya 16 Kamena 2018. Ni kenshi hakunze kuvugwa bamwe mu bakoresha batishyura neza abakozi babo rimwe bikabaviramo guhagarika akazi bitewe no kudahembwa Kugira ngo imirimo yabo ntihagarare bamwe muri bo bakoresha usanga bahitamo gukoresha abana bato bakabakura mu ishuri, rimwe na rimwe bakanakora imirimo itajyanye n’ikigero (...)

Umutekano

KICUKIRO-Gahanga: Umugabo yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye.

Kuri uyu wakabiri tariki ya 07 Kanama 2018 mu kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga ho mu karere ka Gasabo, bahasanze umurambo w’umuntu , kugeza ubu umwirondoro we utaramenyekana. Ni umugabo wari ufite imisatsi ikunzwe cyane n’ibirangirire (Dreadlocks), yari yambaye itaburiya y’akazi y’ubururu yanditseho amagambo ku mugongo bigaragara ko ibaye ari iye yaba yakoraga ku irimbi ry’i Rusororo. Uwo Nyakwigendera ari mu kigero kiri hagati y’imyaka 27 na 35, abaturage batuye muri uyu mudugudu (...)

Ubuzima

Rwanda: Ihuriro Nyarwanda ry’abanyamwuga mu by’ubuvuzi rirashinjwa kugurisha ibizamini .

Bamwe mu bapima ibizamini by’indwara kwa muganga, bazwi nka "Aba Laborantin" bavuga ko ibizamini bakoze mu kwezi kwa gatatu 2018 bibemerera guhabwa icyangombwa cy’ubunyamwuga bitangwa n’ihuriro Nyarwanda ry’abanyamwuga mu by’ubuvuzi ngo byagurishijwe bituma bamwe batsindwa. Aba banyeshuri bavuga ko gutsindwa ibizamini bitewe n’ubushobozi buke ari ibintu bisanzwe, ariko bo ngo siyo mpamvu, bemeza ko ibi bizamini byagurishijwe. GATABAZI John Baptist uhagarariye aba bapima bakanasuzuma (...)

Iyobokamana

Gasabo: RGB yatangiye gufunga amatorero akorera mu kajagari

Hashize iminsi havugwa akajagari,amakimbirane n’imvururu mu nsengero no mu matorero atandukanye hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Ahanini menshi muri aya matorero usanga akora adafite ibyangombwa ndetse agakorera n’ahantu hatemewe. Bene izi mpamvu ni zo zatumye inzego zitandukanye ku bufatanye n’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB bafata icyemezo cyo kuba bagiye gufunga insengero zose zikorera mu Rwanda zitujuje ibyangombwa n’ibindi bisambwa. Iki gikorwa (...)

Uburezi

Rwamagana: Abarimu babiri bafunzwe bashinjwa gukubita abanyeshuri.

Mu kigo cy’amashuri cya TTC Bicumbi (Teacher Training College) cyo mu Murenge wa Nzige, mu kagari ka Akanzu, abarimu babiri bashinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur & Animatrice) bakubise abanyeshuri mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 26/05/2018, babaziza kwishimira intsinzi y’ikipe ya Real Madrid yari imaze gutsinda Liverpool ibitego 3-1, nkuko bivugwa n’aba banyeshuri twasanze ku kigo nderabuzima cya Nzige aho barwariye. Aba banyeshuri bavuga ko abarimu babavuruze mu (...)

Uburezi

Kigali: Minisitiri Munyakazi yakomoje ku ireme ry’uburezi.

Ireme ry’uburezi ni ikibazo cyakunze kugarukwaho cyane mu nzego zitandukanye mu Rwanda, zaba iza leta cg imiryango itari iya Leta, barebera hamwe icyateza imbere umwana w’umunyarwanda mu myigire ye. Kenshi ababyeyi bakunze kugenda batunga agatoki Ministeri ifite uburezi mu nshingano zayo, n’abarimu. Iyo ubajije bamwe mu babyeyi aho bipfira, nabo bakubwirako ntabyo bazi bitewe nuko ahanini usanga abayeyi b’ubu nabo gukurikirana imyigire y’abana babo ikiri ikibazo. Hari naho usanga umubyeyi (...)

Send a message