Amahanga

Pakistani : Igisasu cyahitanye abantu 29 barimo gutora.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihugu cya Pakistan, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, igisasu cyaturikirijwe mu biro by’itora mu mujyi wa Quetta kimaze guhitana abantu bagera kuri 29.

Ibikorwa by’urugomo byadutse mu gihugu cya Pakistani ku munsi abaturage babarirwa muri za miliyoni bagejeje igihe cyo gutora bitabiriye amatora, bagabweho igitero gikomeye kimaze guhitana abantu 29 bishwe n’igisasu mu mujyi wa Quetta.

Ahandi, ibitero bito byabaye ndetse habaho no gukozanyaho mu ndorerezi z’amashyaka, babiri bahasiga ubuzima naho abandi benshi barakomereka.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abatora bari guhitamo hagati y’ishyaka rya Imran Khan, wahoze ari icyamamare mu mukino wa kriketi, ndetse n’irya Nawaz Sharif, wahoze ari Minisitiri w’intebe akava kuri uyu mwanya ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Nawaz Sharif, watsinze amatora aheruka, ari gukurikirana aya matora ari muri gereza, kuko yafunzwe ashinjwa ibirego bya ruswa bikubiye mu iperereza ryasohowe mu nkuru z’icukumbura zagaragaye muri Panama Papers.

Gusa ariko ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’impungenge z’uko aya matora ashobora kubamo uburiganya n’ibikorwa by’urugomo.

Akanama gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri Pakistani ko karavuga ko hagiye habaho ibikorwa "bigaragara" byo kugerageza gukora uburiganya ku biva muri aya matora.

Nubwo umutekano wakajijwe mu gihugu hose - abasirikare barenga ibihumbi 370 boherejwe kurinda ibiro by’amatora bitandukanye, ibikorwa by’urugomo byanze bibaca mu rihumye.
Abayobozi baravuga ko igitero cyo mu mujyi wa Quetta, mu ntara ituje ya Balochistan, cyari igitero cy’ubwiyahuzi cyari kigambiriye guhitana abapolisi bari bari ku muryango w’ibiro by’itora.

Mu ntangirio y’uku kwezi, igitero cyagabwe mu gace ka Mastung gaturanye n’ahabereye icy’uyu munsi, cyishe abantu 149 - kiba kimwe mu bitero by’ubwiyahuzi bikoresheje ibisasu cyaguyemo abantu benshi cyane mu mateka ya Pakistani; kikaba cyarigambwe n’umutwe wiyita leta ya kisilamu.

Amatora yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018 ni ingenzi kubera ko buraba bubaye ubwa kabiri leta iyobowe n’abasivili iba ihaye ubutegetsi indi leta nayo iyobowe n’abasivili, nyuma yo kurangiza manda yayo yose.

Mu mateka y’iki gihugu angana n’imyaka 71, cyahoze kiyoborwa bya hato na hato n’ubutegetsi bwa gisirikare.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!