Imyidagaduro

USA: Habonetse umutangabuhamya ku rupfu rwa Tupac.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’imyaka irenga 20 umuraperi Tupac Shakur yitabye imana habonetse umutangabuhamya wemeza ko azi neza uwamurashe.

Nubwo handitswe inkuru nyinshi hakanakorwa filime zivuga ku rupfu rw’uyu muhanzi ubuhamya bwa Duane Keith Davis uzwi nka keefe D buje busa nkubushyira akadomo ku bibazo byibazwagaho na benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Kyle Long wakoze filime mbarankuru yitwa Unsolved: the Tupac and Biggie Murders, yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize kwa gatandatu keefe D yumvikana ahamya neza ko azi uwishe uyu muhanzi.

uyu mugabo atangira asobanura ko impanvu agiye gutanga ubuhamya nyuma y’imyaka irenga 20 bibaye ari uko yasanze arwaye kanseri, ibi bikaba bimuha ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa n’inkiko.

Davis asobanura ko yari yicaye ku ntebe y’imbere iburyo, iruhande rw’uwitwa Terrence Brown ari nawe wari utwaye imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa cadillac naho ku ntebe z’inyuma hari hicaye DeAndre Smith na mubyara wa Davis witwa Orlando Anderson, aba basore bose babarizwaga mu itsinda rya Southside Crips.

Aba basore uko ari bane berekeje mu kabyiniro kitwa 662 ka Suge Knight wari umujyanama wa Tupac mu rwego rwo kwihorera ngo kuko Tupac n’abashinzwe umutekano we mu masaha yo kumanywa bari bakubise umwe muri bo (Orlando Anderson).

bakigera mu kabyiniro bategereje ko Tupac ahatunguka ariko baraheba ahubwo ubwo bari bitahiye bahuye n’imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa BMW Tupac yanyujije umutwe mu kirahure cyo hejuru ari naho yicaye agenda asuhuza abakobwa bagendaga bamuhamagara bari mu modoka yari inyuma.

Davis areba muri camera, akomeza agira ati ’’mugenzi wanjye yahise akata turabakurikira njye nari nicaye imbere’’
anakomeza ashimangira ko uwarashe yari yicaye ku ntebe y’inyuma kandi ko atazigera amuvuga kuko ngo ari ibanga ry’umuhanda ’’code of the street’’.

reba amashusho abisobanura.

Nubwo muri iki kiganiro Davis yirinze gutangaza uwarashe Tupac, mu bindi biganiro yagiranye na polisi (byashyizwe hanze) yumvikana avuga ko Orlando Anderson ari we warashe Tupac.

Orlando Anderson yahakanye kenshi kugira uruhare mu iyicwa ry’uyu muhanzi witabye imana nawe arashwe muri Gicurasi 1998

nyuma y’ishyirwa hanze ry’iyi filime mbarankuru Kyle Long wayikoze yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru wrap, atangaza ko atiyumvisha impanvu Keefe D atigeze atabwa muri byombi n’amakuru yose yari afite akomeza agira ati’’ si ngobwa kutubwira uwakanze imbarutso’’

Tupac Amaru Shakur yitabye imana kuya 13 Nzeri 1996 nyuma y’iminsi itandatu arashwe. Yapfuye afite imyaka 25, kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe urashinjwa n’urukiko urupfu rwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!