Ubukungu

Nyaruguru-Ruheru: Babangamiwe no gusabwa amafoto y’inyamaswa zibonera.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru begeranye na Pariki ya Nyungwe ,baravuga ko babangamirwa n’inyamaswa zituruka muri iyi Pariki zikabonera imyaka bahinze ntibishyurwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko aba baturage koko bajya bonerwa ariko hari uburyo bumvikanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB uburyo bagomba kujya bishyura aba baturage.

Aba baturage batuye mu nkengero z’ishyamba rya nyungwe ahari iyi Pariki ya nyungwe mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru,bavuga ko iyi Pariki ijya ivamo inyamaswa zitandukanye zikoona imyaka yabo bahinze yiganjemo ibigori ibirayi n’amashaza,ngo bikabahombya bikanabatera inzara.Uko bonewe,ngo iyo babajije abashinzwe iyi pariki iri mu maboko y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ,abakozi bacyo ngo babasaba amafoto y’ubwone ngo babone kwishyurwa.

Aba basanga bakoroherezwa mu buryo bwo kwishyurwa mu gihe bonewe n’izi nyamaswa,cyangwa se iyi Pariki ikazitirwa kugira ngo babone umutekano w’imyaka yabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwemeza ko aba baturage koko bajya bonerwa n’inyamaswa ziturutse muri Nyungwe,ariko ngo hari uburyo bumvikanye na RDB kugira ngo bishyurwe ibyabo,bityo aba baturage bakwiye kujya bajya kubivuga ku murenge nk’uko bisobanurwa na HABITEGEKO Francois ,umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru.

Umuyobozi w’aka karere ariko we ngo asanga gusaba abaturage gufotora inyamaswa,ari ukubasaba ibidashoboka kuko hari n’abatabasha kubona ibyo bafotoza,kandi n’inyamaswa hari igihe zona nijoro.Gusa ngo ubuyobozi bwiyemeje kubikurikirana ngo abaturage badakomeza kuharenganira.

Bumwe mu buryo abaturage bakoresha ,ngo ni ukurindisha abana imyaka,hakaba ubwo bibangamira imyigire yabo birukana ibi bikoko,ariyo mpamvu bifuza igisubizo kirambye cy’umutekano w’imyaka yabo yonwa n’izi nyamaswa ziva muri Pariki ya Nyungwe.

Ibitekerezo: 1

  • Nkurikije amakuru n’amahugurwa dukunze guhabwa n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) gishinzwe kwishyura abangirizwa ibyabo n’inyamaswa, abaturage ntibasabwa gufitora inyamaswa zirimo kona, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru ntabwo yasobanukiwe neza cg aracyari mushya. Ifoto ikenerwa ni iy’ibyangijwe si inyamaswa. Iyi foto y’ibyangijwe kandi ifatwa n’abayobozi umuturage yeretse ibyangijwe kandi niyo yaba yabyikorereye, mu ndishyi ahabwa babariramo n’ayingendo n’amafoto cg fotokopi zikenerwa kugirango dosiye isaba indishyi yuzuzwe. Ubundi ibintu biroroshye kuko uwangirijwe ibye agomba kubimenyekanisha ku nzego z’ibanze zimwegereye ahereye ku mudugudu n’akagari. Aba nibo bamufasha kubigeza ku murenge, gitifu afatanyije n’abandi bireba bakageza ikibazo kuri kiriya kigo gitanga indishyi.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!