Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Ngo bashyizwe mu kato n’umuyobozi w’akagari.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye ku gasozi bari gusaba kwimukaho bikozwe n’uvuga ko akomoka ku mutware wahayoboye, baravuga ko nyuma yo kwanga kwimuka ubu bashyizwe mu kato n’ubuyobozi bw’akagari bubashinja kwigomeka none ubu ngo nta kibazo bakijyana ku kagari ngo cyakirwe.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busanze buravuga ko atari ubwa mbere bwumva umuyobozi w’akagari ka Runyombyi abwira nabi abaturage,ariko ngo ni ikibazo bugiye gukurikiana.

Aba baturage batuye ku musozi uri mu kagari ka Runyombyi,umurenge wa Busanze ho mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko bari kwangwa n’ubuyobozi bw’akagari,kuri ubu ngo bakaba nta kibazo bajyana ku kagari ngo cyakirwe.
Baravuga ko ibi bituruka ku rubanza rw’aho batuye bashaka kwimurwa mu buryo batazi,n’uvuga ko akomoka ku mutware wigeze kuhayobora akaza yiyitirira uyu musozi nk’uko mwagiye mubikurikira mu nkuru Tv na Radio1 byabagejejeho mu bihe bitandukanye,aho basabwaga kwimuka ku ngufu bagatsimbarara kuva kuri gakondo,none ngo ubu byafashwe nko kwigomeka. Ntibyatinze perezida Paul Kagame avugira mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze wabaye muri werurwe 2018 ko ibibazo nk’ibi bigomba gukemurwa mu buryo bubereye,ariko umuntu umwe adakwiye kwimura abatuye umusozi wose bawumazeho igihe awita uwe.
Kuva icyo gihe aba abaturage bavuga ko bahumurijwe n’iri jambo kuko ntawongeye kuza kuhabirukana,ariko ku rundi ruhande ngo bahabwa akato n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo zibashinja kwigomeka,imyumvire mibi n’ibindi ku buryo ngo nta kibazo abatuye uyu musozi bashyira umuyobozi w’abo w’akagari ngo acyakire.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busanze buravuga ko atari ubwa mbere bwumva uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Runyombyi ashyirwa mu majwi n’abaturage,cyakora ngo aya ni amakuru bugiye gusuzuma hakanakorwa inama n’abaturage bose n’ubuyobozi nk’uko byasobanuwe na Kagabo Rugamba Bertin ,Umuyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Busanze.
Mu gihe aba baturage bavuga ko bafatwa gutya n’umuyobozi w’akagari, ngo binatuma bahezwa no kuri zimwe muri gahunda zigenwa na Leta.Ibi kandi binashimangirwa na none n’ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko benshi muri aba baturage bazana ibibazo ku murenge babazwa impamvu basimbutse akagari,bagasubiza ko bashaka umurenge.Cyakoze uyu muyobozi w’umurenge agasanga bidakwiye ntaho byaganisha iterambere ry’abaturage,ari yo mpamvu agiye kubikurikirana vuba.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano