Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Barara ijoro bagenda kubera kutagira umuhanda w’imodoka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye umurenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru baravuga ko babangamiwe no kuba umuhanda werekeza mu tugali twegera ishyamba rya Nyungwe udakoze neza ,bigatuma bagorwa n’ingendo kuko nta modoka rusange zitwara abantu zihagera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko uyu muhanda uri mu byihutirwa,ko uzakorwa muri uyu mwaka.

Imiterere y’umuhanda wo mu murenge wa Ruheru igice ishyamba rya nyungwe abahatuye bavugako idatuma hari imodoka zitwara abagenzi zihagera,bitewe n’uko wangiritse udakoze neza bigatuma barara ijoro bakora urugendo rutari ruto, berekeza aho bategera imodoka.Aba bavuga ko kuba uyu muhanda unyerera ,urimo ibinogo bituma nta modoka zihaza,bikabasaba kuzinduka mu ma saa cyenda z’ijro bagana aho basanga imodoka zabajyana nko ku karere cg zikomeza ziza mu mujyi wa Huye.

Bitewe n’ukuntu muri aka gace ngo beza imyaka myinshi, aba bifuza kubona umuhanda waborohereza mu ngendo ziva cg zerekeza muri aka gace , hakoreshejwe imodoka zahayoboka nyuma yo gukorerwa umuhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarururu HABITEGEKO Francois aravuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kizwi ko utameze neza,gusa ngo uri mu mihanda yihutirwa uzakorwa muri uyu mwaka,mu rwego rwo korohereza aba baturage ingendo n’ubwikorezi.

Usibye kuba uku kutagira umuhanda ukoze neza bibangamira ingendo,aba baturage bavuga ko n’iyo bejeje imyaka bibagora kuko bayigurirwa bahenzwe ,ku mpamvu zo kutabona uko bo bayigereza cg bayitwaza mu masoko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!