Umutekano

Nyaruguru: Abagabye ibitero biheruka ntibaramenyekana, harakekwa abasize bakoze Jenoside.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ibitero bibiri biherutse gukorerwa mu murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko n’ubwo ntawurafatwa akekwaho kubigiramo uruhare gusa ngo ntawuzongera kubaca mu rihumye.

Tariki ya 20 z’ukwezi gushize igitero cy’abantu bitwaje imbunda cyibasiye uyu murenge wa Nyabimata mu kagali ka Nyabimata bicamo abantu babiri batwika moto y’umuturage ndetse n’imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge nawe ube arakomeretswa.
Nyuma y’iminsi mike nanone mu ijoro rishyira tariki 1 Nyakanga muri uyu murenge humvikanye igitero nk’iki mu kagali ka Ruhinga muri uyu murenge wa Nyabimata, gusa iki cyo usibye amasasu yumvikanye no gusahura abaturage, nta muntu cyahitanye.
Uko ibi itero byabaga, abaturage baganiriye na TV na Radio 1 bavugaga ko bikorwa n’itsinda ry’abantu bambaye impuzankano y’amabara y’igisirikare kandi bafite imbunda bose, nyuma bamara gusahura bakikoreza abaturage bakabatwaza ibyo basahuye, bagera mu ishyamba rya Nyungwe bakabarekura. Ibinyujijwe mu itangazo, polisi y’igihugu yavuze ko ababikoze banyuze mu nzira y’ishyamba rya Nyungwe agace gahana imbibi n’u Burundi, ari naho abo bagizi ba nabi bongera kunyura bamaze kugirira nabi abaturage.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Habitegeko Francois umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabajijwe niba hari bamwe mu bafashwe cg bamenyekanye baba bacyekwaho ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano byabaye, avuga ko magingo aya batabashije kumenyekana ariko hari abakekwa n’ubwo batafashwe, aha yatunze agatoki abasize bakoze ibyaha binyuranye harimo na Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’abahunze ibindi byaha ngo baba bifuza guhungabanya umutekano w’igihugu.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ingabo z’igihugu ziri maso kandi ko imipaka irinzwe neza ngo hatazagira uwongera guca mu rihumye akabangamira umutekano w’abaturage. Gusa nyuma y’ibyo bitero byombi abaturage baganiriye na TV1 na Radio1 batangaje ko bigoye ko imbaraga z’irondo ryabo zahangana n’aba bagaba ibitero, bitewe n’ubwinshi bwabo kandi bose ngo baba bitwaje imbunda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!