Imibereho y’abaturage

Nyarugenge: Umwanda uva muri Gereza ugiye kubyazwa umusaruro

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’igihe kirekire abatuye hafi ya Gereza ya Nyarugenge iherereye mu murenge wa Mageragere binubira amazi y’umwanda n’umunuko bituruka muri iyo Gereza, ubu noneho bashyizwe igorora kuko kuri uyu wa kane ibigo REMA na RCS bytangije umushinga wo kubyaza umusaruro uyu mwanda ku buryo nta mazi azongera kujya mu baturage .
Ibi bikozwe mu gihe aba baturage bagize ikibazo cy’amazi kuva kera ariko kuri iyi gereza ho ugasanga arahari, aho kugira ngo bo babone amazi meza ahubwo bakohererezwa ay’imyanda ava muri iyi gereza btyo bakibasirwa n’umunuko.

Umuyobozi w’amagereza mu Rwanda CGP George Rwigamba yavuze ko nta mwanda uzongera kugera mu baturiye iyi Gereza kuko icyari ikibazo ubu cyabaye igisubizo.

Naho umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA Madame Colette Ruhamya, yavuze ko n’abandi bakagombye kubyaza umusaruro umwanda uva mu bigo bakorera kuko bidahenze kandi bikaba bikoreshwa n’ibikoresho bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!