Imibereho y’abaturage

Nyarugenge: Bongerewe igihe kitazwi cyo kwimuka mu isoko rya Biryogo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu cyumweru gishize ni bwo abacururiza mu isoko rya Biryogo bari bagaragarije TV na Radio one, uburyo bahangayikishijwe no kuba bagiye kwimurwa huti huti muri iri soko .

kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeri 2018 mu nteko rusange y’akagari ka biryogo yateraniye muri iri soko yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge Rwiyemezamirimo uhagarariye koperative inkundamahoro waguze iri soko ndetse n’abaricururizamo, bagaragaje impungenge batewe no kuba barahawe igihe gito cyo kuba bavuye muri iri soko maze basaba ko mu kubimura hazamo ubworoherane.

Nsabimana Vedaste umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyarugenge yavuze ko aba bacuruzi batakimuwe muri uku kwezi kwa cyenda gusa ntiyavuga igihe nyir’izina bategetswe kuba baviriye muri iryo soko.

Ubuyobozi bwa koperative Inkundamahoro yaguze iri soko buvuga ko aba bacuruzi bazimurwa ntawe uhutajwe.

Umuyobozi mukuru wa Inkundamahoro avuga ko bujuje inzu nini y’ubucuruzi bityo ngo uzaza abagana bazakorana neza bakamuha aho gucururiza hadahenze gusa ku bijyane no kongerera aba bacuruzi igihe kirenze taliki 30 Nzeri 2018 rwiyemezamirimo avuga ko ari ukubiganiraho n’akarere ka nyarugenge kuko nabo ngo bibadindiza mu gutangira imirimo yo kubaka ikibanza baguze.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!