Imibereho y’abaturage

Nyarugenge: Barasaba akarere kubahuza na rwiyemezamirimo ushaka kubimura.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage batuye mu mudugudu wa Kagunga mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko nta makuru bafite ku bijyanye n’ugomba kubishyura amafranga y’imitungo yabo cyane ko bamaze kubarirwa ngo bimuke ariko hakaba haza abiyita ko bahagarariye umushoramari bakishyura bamwe muri bo amafaranga bemeza ko ari make.

Ngo barifuza ko bahabwa amakuru ahagije ku ibarura ryakozwe ku butaka bwabo ngo bamenye agaciro k’imitungo yabo.

Cezar Dusabeyezu ukuriye ibijyanye n’ubutaka mu karere ka Nyarugenge yabwiye TV na Radio One ko iyo atari Leta yimura abaturage, umushoramari ariwe wivuganira nabo nkuko biteganywa n’amategeko.

MURENZI Daniel uhagarariye abashoramari b’abanyarwanda baba mu mahanga yavuze ko mu kwishyura aba baturage ngo bakurikiza icyo itegeko riteganya, ikindi ngo kuri we yemerako nta makuru koko ahagije abaturage bafite, ariyo mpamvu ngo agiye gusaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo, baherekejwe n’abo mu karere ka Nyarugenge bakegera abaturage bakabereka ikipe ari gukorana nayo muri iki gikorwa cyo kwishyura no kwimura abantu.

Aha muri uyu mugudu wa Kagunga mu kagari ka Gasharu, igishushanyo mbonera, kigaragaza ko hazubakwa inzu z’abashoramari b’abanyarwanda baba muri Tanzaniya.

Ibitekerezo: 1

  • Twarabariwe ngo twimuke ariko ntituzi nimba ibyo twabariwe byarateshejwe agaciro yuko haje abantu bameze nkaba commissionaire bagahamagara umuntu umwe umwe bagaciririkanya ntategeko narimwe rikurikizwa ntituzi ngo m2 nangahe iri kwishyurwa
    Nibaduhe amakuru ahagije nimba ibyo babaze barabitesheje agaciro tubimenye.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET