Ubukungu

Nyarugenge: Abakora isuku mu Murenge wa Mageragere bamaze amezi 11 badahembwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakozi 11 bakora isuku ku biro by’utugari no ku murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, barashinja rwiyemezamirimo NDAHIMANA Gaspard kubambura amafaranga y’amezi 10 yitwaje ko ngo akarere kataramwishyura.
Uyu rwiyemezamirimo ntiyemera ko abarimo ayo mezi yose, gusa akarere ka Nyarugenge nako kemeza ko nta mwenda kabereyemo uyu rwiyemezamirimo watuma amara icyo gihe cyose adahemba abakozi.

Ni amarira n’agahinda by’abakozi 11 bakora isuku ku biro by’utugari 7 tugize umurenge wa Mageragere ndetse no ku murenge ubwawo, bavuga ko bamaze amezi 10 badahembwa na Rwiyemezamirimo NDAHIMANA Gaspard, ibi bikaba byaragize ingaruka zitandukanye ku mibereho yabo ya buri munsi.

Aba bakozi bavuga ko iyo babajije rwiyemezamirimo ngo abasaba kujya kwishyuza akarere ka Nyarugenge kuko nako ngo kamaze igihe katamwishyura. Gusa ibi bamwe muri bo barabikoze ariko biba iby’ubusa.

Iruhande rwo kuba aba bakozi bavuga ko bambuwe amafaranga asaga miliyoni 3, kugeza ubu ngo banamaze amezi agera muri 4 nta bikoresho by’isuku rwiyemezamirimo Gaspard abaha, birimo nk’amasabune, impapuro z’isuku, imikoropesho, n’ibindi.
NGENDAHIMANA Gaspard ushyirwa mu majwi, twavuganye ku murongo wa telefoni maze ahakana ko amaze amezi 10 adahemba aba bakozi hanyuma ahita akupa telefoni.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko butazi impamvu uyu rwiyemezamirimo atishyuye abaturage kandi umurenge umufitiye ibirarane by’amezi abiri gusa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge HATEGEKIMANA Fred twavuganye ku murongo wa telefoni.

Gutinda kwishyura abaturage nyamara yarishyuwe, si ubwa mbere bivuzwe kuri uyu rwiyemezamirimo NGENDAHIMANA Gaspard kuko hari n’abakoreraga mu murenge wa Gitega bamushinje kubambura, kugeza ubwo uyu murenge ufashe umwanzuro wo kumwambura isoko gusa igikomeza kuba amayobera ni impamvu akomeza kwiganza mu masoko y’isuku muri aka karere nyamara rimwe na rimwe ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko imikorere ye itanoze.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET