Umutekano

Nyanza: Yagerageje gutoroka baramurasa arapfa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018 ,Abacungagereza muri Gereza ya Nyanza bishe barashe Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe igifungo cya burundu, ubwo yageragezaga gutoroka.
Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary, yabwiye TV/Radio one ko Nsengiyumva yasimbutse gereza yari afungiyemo ageze hanze abacungagereza baramubona yiruka baramurasa ahita apfa.
Sengabo Hillary yakomeje avuga ko muri iki gihe hagiye gukazwa ubukangurambaga ku bantu bafunzwe, bagasobanurirwa ko gutoroka ari ibintu binyuranyije n’amategeko.
Nsengiyumva Jotham yari umwe mu itsinda ry’abantu 14 bashinjwaga gukorana n’umutwe wa FDLR, kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ubwicanyi.
Urukiko Rukuru rwa Musanze, ku wa kane tariki 12 Werurwe 2015, nibwo rwasomye urubanza rwa Nsengiyumva na bagenzi be, 11 bahamwa n’ibyaha bakatirwa ibihano bitandukanye na ho batatu bagirwa abere.
Gutoroka kwa Nsengiyumva kuje nyuma yaho muri iyi gereza kandi mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2017 na bwo hatorotse undi wari ufungiwe muri iyi gereza witwa Ntamuhanga Cassien ugishakishwa kugeza ubu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!