Umutekano

Nyanza: Umuyobozi arashinjwa kudatabara uwakubitwaga kugeza apfuye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku cyumweru gishize tariki ya 05 Kanama 2018 ngo ni bwo mu mudugudu wa Bweru, akagali ka Kirambi, Umurenge wa Nyagisozi akarere ka Nyanza, itsinda ry’ abantu bane barimo 3 bagize umuryango umwe ryafashe abasore babiri bavukana rirabakubita mu ma saa munani z’ igicamunsi, umwe rimugira intere bimuviramo urupfu.

Abaturage bo muri ako gace babwiye TV/Radio One ko urugomo rw’ uyu muryango rumaze igihe ruzwi ariko ngo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze ntibugire icyo burukoraho kugeza ubwo ngo aba bakubiswe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akagari ka Kirambi ahari ariko ntiyatabara ndetse ngo n’ ababikoze barakidegembya.

Nsengiyumva Alfred umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyagisozi wavuganiye ku murongo wa Telephone n’ umunyamakuru wa TV/Radio One , Callixte NDAGIJIMANA, yamubwiye ko iby’ urupfu rw’ uyu musore ntacyo abiziho.
Icyakora yemera iby’ uru rugomo nubwo atemera ko ari uruhande rumwe rwasagariye urundi.

Uyu muyobozi kandi ntiyemera ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akagari ka Kirambi uru rugomo rwabereyemo yari ahari ubwo byabaga kuko ngo azi neza aho yari ari icyo gihe.

Umubyeyi w’ aba basore bakubiswe avuga ko urupfu rw’ umwe muri bo rwabaye mu ma saa mbiri z’ ijoro ku wa mbere.

Ni mu gihe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge wiyemerera ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri yari ari aho uru rugomo rwabereye ariko iby’ uru rupfu akaba atabizi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!