Imibereho y’abaturage

Nyanza: Imiryango 19 ituye mu bizu bishaje,ngo iri kwirukanwa ntaho yerekeza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Imiryango igera kuri 19 icumbitse mu nzu zishaje zahoze ari iz’abazungu ahitwa mu kidage mu kagali ka kavumu umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza,iravuga ko ubu iri kwirukanwa n’ubuyobozi muri izo nzu ntaho buberekeza ,mu gihe ngo bakomeje kwizezwa kubakirwa ariko ntibikorwe.
Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bose bagomba kuva izo nzu zishaje bakazafashwa kubona aho baba.

Hazwi nko mu kidage,ngo bitewe n’abazungu bahoze bahatuye,ubu hagaragara amazu n’amakontineri bishaje byangiritse ,ariko byose bituwemo n’imiryango y’abatagira aho baba,yiganjemo abari barasigajwe inyuma n’amateka.Umwaka ushize aba bavugagako baje aha bavuye mu bice binyuranye badafite aho kuba,abandi basenyerwa n’ibiza abandi bimuka muri nyakatsi,ariko bashyirwa aha bizezwa kubakirwa,gusa ngo zikubakwa zigahabwa abandi.Icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwavugaga ko buteganya kububakira,uko amikoro agenda aboneka.

Kuri ubu noneho aba baturage baravuga ko bahangayikishijwe n’uburyo bari kwirukanwa muri ayo mazu n’ubuyobozi,nyamara ntaho bafite berekeza.

Cyakora aba ngo ntibiteguye kuva muri aya mazu batujwemo,ngo nibanavamo barasasa mu mashyamba kuko ntahandi bafite bajya mu gihe ngo batubakiwe nk’uko bahoze babyizezwa mu myaka ine bamaze aha.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwo buravuga ko aba bagomba kuva muri ayo mazu vuba ,kuko atari ayo guturwamo,bitewe n’uko bagenda biyongera umunsi ku munsi bakahacumbika binyuranyije n’amategeko.Cyakora Ntazinda Erasme umuyobozi w’aka karere ka Nyanza avuga ko mu kuhimurwa hazafashwa imiryango itishoboye koko isanzwe izwi mu buryo bugaragara,abandi bagasubira aho baturutse kuko hari n’abavuye mu tundi turere. Utabariyemo abana benshi iyi miryango ifite aha,aha ngo habarurwa imiryango 19 mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana buvuga ko leta yabaye ihatuje imiryano ine gusa ,abandi ngo bagiye baza babasanga bakomeza kwiyongera bakurikiye izi nzu n’amakontineri bishaje babamo ku buntu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!