Imibereho y’abaturage

Nyanza: Guverineri yavuze ko bagiye guhana ababyeyi bafite abana b’inzererezi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo buravuga ko bugiye kujya buhana ababyeyi batubahirije inshingano zo kurera neza abo babyaye,babarinda kujya kuba inzererezi mu mijyi.

Ni mu gihe benshi mu bana bafatwa nk’inzererezi nabo bavuga ko igituma bava mu ngo akenshi baba bahunga imibereho yo mu ngo irimo n’amakimbirane.

Mu mijyi itandukanye igize intara y’amajyepfo hakunze kugaragara abana bato ,aba bafatwa nk’inzererezi ,akenshi bakunze kugaragara basabiriza umuhisi n’umugenzi ,haba ku manywa ndetse na nijoro.Benshi muri aba bana iyo uganiriye nabo bakunze kuvuga ko impamvu ibatera ubu buzererezi, ngo ni ugufatwa nabi n’ababyeyi cg ababarera mu miryango bigatuma babahunga.

Abana bo mu mujyi wa Huye ndetse n’abo mu mujyi wa Muhanga ,babwiye TV na Radio 1 ko intonganya ,amakimbirane n’inzara ari byo bibatera guhunga imiryango yabo bakerekeza iy’umuhanda.

Nk’uko baba batandukanye n’ishuli n’ingo bakomokamo iyo baje kwibera mu mihanda,n’iyo bwije ntibataha ,ngo birarira mu mateme,imiyoboro y’amazi bagasasamo ibikarito byo kuryamaho.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Madame MURESHYANKWANO MARIE ROSE avuga ko ubu buzererezi buterwa n’amakimbirane aba mu miryango itabaha amahoro ,aba babyeyi cyangwa ababarera bagahugira mu makimbirane ntibakore,abana bakicwa n’inzara,ibi byose bigatuma aba bana bahitamo guhunga bakibera mu muhanda.Guverineri w’iyi ntara y’amajyepfo,avuga ko icya mbere intara yahagurukiye ari ukwigisha,ndetse no guhana ababyeyi bagize uburangare ntibite ku mibereho n’uburere ndetse no gukurikirana abo babyaye.

Nta gihano uyu muyobozi w’intara yatangaje kizajya gihabwa umubyeyi wateshutse ku nshingano,cyakora ngo asanga nibikorwa bizaca iki kibazo cy’abana bato bahunga imiryango bagahitamo kwibera mu buzima bw’ubuzererezi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!