Imibereho y’abaturage

Nyanza: Batunguwe no kubona Umukuru w’umudugudu yubaka aho bimuwe ku bw’inyungu rusange.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bari bafite inzu zituriye umuhanda unyura mu isantire y’ubucuruzi ya Kirambi akagali ka Kirambi umurenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyanza,baravuga ko bahawe amafaranga y’ingurane z’amazu y’ubucuruzi bari bahafite,basabwa kuva mu mbago z’umuhanda wari gukorwa uhanyura uhuza aka karere n’aka Nyamagabe.

Nyuma ariko aba bavuga ko batunguwe no kubona umwe muri bagenzi babo akaba n’umukuru w’umudugudu agarutse akahubaka ,akaba ari kuhazamura inzu kandi leta yari yarabimuye ivuga ko hatemewe ari mu muhanda.

Aba ngo babwiwe ko ari igihembo cy’umukuru w’umudugudu,cyakora bagasaba ubuyobozi niba bwarabonye ko hatakiri mu mbago z’umuhanda,nabo ko bakwemererwa kubaka uduce basigaranye umuhanda utakozeho.

Mu gihe aba baturage bavuga ko uyu muyobozi w’umudugudu aho ari kubaka yafashe n’ahabo hari hasigaye,uyu muyobozi we arabihakana akavuga ko kuba ari kubaka afite ibyangombwa kandi kuba bataramenye uko yatse ibi byangombwa,ngo adakwiye kubibazwa.

Umuyobozi uhagarariye abikorera muri iyi santie ya Kirambi,we avuga ko yagejejweho iki kibazo,ariko agasanga kimurenze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwo buravuga ko ubwo batangaga ingurane batatanze iy’ubutaka ,bityo akasigaye umuhanda utakozeho buri wese yemerewe kukubaka mugihe abifitiye ibyangombwa. Meya w’akarere ka Nyanza Bwana Erasme ntazinda avuga ko icyo akarere kakoze ngo kari kasabye umurenge kubireba neza ngo hatagira urengera undi.

Mu gihe aba bavuga ko umuyobozi w’umudugudu yaba yararengereye n’ahari ahabo,umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi NSENGIYUMVA Alfredi avuga ko n’undi ushaka kubaka azaza ku murenge bakamuha umutekinisiye umupimira akabereka neza aha buri muntu ,ubishaka nawe akubaka nta wubangamiye undi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!