Imibereho y’abaturage

Nyanza: Aba mu nzu yenda kumugwaho.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umukecuru zabibu Nyiramihigo utuye mu kagali ka Kavumu umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza,arasaba ubufasha bw’icumbi nyuma yo gusazirwaho n’inzu ikaba yenda kumugwira, mu gihe avuga ko atishoboye kuko atunzwe n’abagiraneza.

Ubuyobozi bw’akagali ka Kavumu buravuga ko buteganya kumwubakira bikazaba byarangiye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Atuye ahazwi nk’I Mugandamure,akagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza,uyu mukecuru zabibu Nyiramihigo uvuga ko fite imyaka 77,aba mu nzu ishaje ariko nayo yatijwe.

Iyi nzu usibye kuba isakaro rishaje inkuta nazo zatangiye kugwa rumwe mu cyerekezo cy’inyuma urundi rwenda kugwamo imbere mu nzu,bikaba biri kurushaho kongerwa n’iyi mvura imaze imisi igwa.

We n’abuzukru be ngo bayibamo bacungana nayo kugirango itabagwira bagahita basohoka.

Cyakora ngo mu masaha ya nijoro iyi nzu barayihunga bakajya gucumbika mu baturanyi bwacya bakagaruka.

Uyu Nyiramihigo ngo iyi nzu ni iyo yatijwe n’abo mu muryango we ,ariko bamubwiye ko bayishaka bityo nawe akifuza ubufasha kuko ngo atishoboye no kubaho ngo atunzwe n’abagiraneza b’aba yisiramu biganje muri aka gace atuyemo.Avugako afite ikibanza gito uwamufasha ariho yamufashiriza nawe akabasha kubona icumbi.

Ubuyobozi bw’akagali ka Kavumu bwo buravuga ko ikibazo cy’uyu mukecuru bwakimenye kandi ari gushakirwa ibyangombwa byo kumwubakira.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kavumu Nizeyimana Theophile avuga ko biyemeje kumwubakira bikazaba byarangiye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Uyu muyobozi avuga ko bitazagorana kuko hari uwemeye kuzatanga isakaro,ibindi bikazakorwa ku bufatanye n’abaturage.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET