Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Higiro: Bamaze imyaka itandatu bakoresha amazi y’ibirohwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu kagari ka Higiro ko mu murenge wa Karengera w’akarere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze imyaka isaga itandatu batagira amazi meza bakaba bakoresha amazi yanduye bavoma mu migezi.

Aba baturage bavuga ko mbere bari bafite amazi ariko ibitembo byayabagezagaho biza gupfa,bagerageje uko bashoboye ngo babashe kuyisanira ariko biranga biba iby’ubusa kuri ubu bakaba bamaze imyaka iri hagati y’itanu n’itandatu batunzwe n’amazi yo mu migezi nka Rubyiro ndetse na Ntondwe.

Aba baturage bahamya ko gukoresha aya amazi bibagiraho ingaruka zirimo indwara zikomoka ku mwanda ndetse abenshi muri bo bakaba barangwa n’umwanda ku myambaro bityo bakaba basaba leta kubagoboka nibura nabo bagahabwa amazi meza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Higiro nawe ashimangira ko iki ari ikibazo kibangamiye abaturage ndetse bikaba bituma bagaragara nk’abanyamwanda kandi babiterwa no kutabona amazi meza hafi yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu Ntaganira Josue Michel avuga ko iki kibazo cyo kutagira amazi meza kitari muri aka kagari gusa ahubwo ko hari n’akandi gaturanye n’aka bihuje ikibazo hakiyongeraho n’akandi kagari kamwe ko mu murenge wa Rangiro abaturage badutuye bahuje ikibazo cyo gutungwa n’amazi y’ibirohwa bavoma mu migezi itemba kandi na yo yanduye bityo ko inyigo yo kugeza amazi meza muri utu tugari yamaze gukorwa,uyu mwaka wa 2018 ukazarangira bamaze kuyegerezwa.

Muri gahunda za leta y’u Rwanda harimo ko mu mwaka 2024 buri munyarwanda wese azaba yaregerejwe amazi meza,gusa hirya no hino haracyari utugari ndetse n’imirenge abaturage bumva amazi meza nk’inzozi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET