Imibereho y’abaturage

Nyamasheke: Abaturage basabwe guhinga urusenda rweze bategereza amafaranga none amaso yaheze mu kirere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Karengera w’akarere ka Nyamasheke bavuga ko Umushoramari witwa Furaha abicishije mu buyobozi babashishikarije guhinga igihingwa cy’urusenda ngo kuko cyari kujya kibaha amafaranga abafasha kwivana mu bukene,gusa ngo aba baturage barahinze umusaruro umushoramari arawujyana ntiyabishyura,umuyobozi wa kamwe mutugari twahinzwemo uru rusenda we avuga ko bamenyesheje akarere ko abaturage bambuwe amafaranga gusa ariko ubuyobozi bw’aka karere ntibwigeze bugira icyo butangaza kuri iyi iki kibazo.

Ni abaturage bo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karengera bavuga ko umushoramari witwa FURAHA ngo abicishije mu buyobozi babashishikarije guhinga igihingwa cy’urusenda ngo kuko bari barwitezemo amafaranga menshi,aba baturage ngo bahisemo kureka guhinga ibindi bihingwa ahubwo bahinga urusenda gusa ngo kuva mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2017 aba baturage ntibaraca iryera ifaranga babwirwaga ko bazakirigita.

kuri ubu aba baturage bavuga ko bagowe no kubona umusanzu w’ubwishingizi mu kwivuza n’andi mafaranga nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bityo bagasako akarere ka Nyamasheke kubakorera ubuvugizi uyu mushoramari (FURAHA)akabishyura.

Dusengimana Marlene umunyamabanaga nshingwabikorwa w’akagari ka HIGIRO ko mu murenge wa Karengera avuga ko ubundi ngo nk’ubuyobozi bamaze kumva ko umushoramari azajya agura ikiro cy’urusenda ku mafaranga 400Frw bahise batangiza ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage guhinga ku bwinshi urusenda ngo kuko bari bamaze kubona ko rushobora kuzabazahura mu bukene,gusa ngo nyuma yaho babonye ko aba baturage bashoye umusaruro wabo batigeze bahabwa amafaranga yawo bakoze raporo babimenyesha ubuyobozi bw’’umurenge nabwo bumenyesha akarere ko uwo mushoramari yambuye abaturage.

Umushoramari Furaha we yabwiye TV/ Radio One ko nta deni afitiye aba baturage ko yabishyuye,gusa twagerageje kuvugana na Kamari Aime Fabien umuyobozi w’akarere ka Nyamaheke kuri iki iibazo ntiyitaba telefone.

Akarere ka Nyamasheke gaherutse kuza ku mwanya wa mbere muturere dufite abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije,bityo bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kubishyuriza uwo mushoramari dore ko benshi biganje muri icyo cyiciro.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!