Imibereho y’abaturage

Nyamagabe: Ntibarahabwa umuriro batangiye amafaranga mu myaka 8 ishize.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagari ka Kaganza umurenge wa Tare ho mu karere ka Nyamagabe,baravuga ko hashize imyaka igera ku munani basabwe kwegeranya amafaranga ngo babone umuriro,ariko magingo aya bakaba amaso yaraheze mu kirere ntibanasubizwe amafaranga yabo.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iby’amashanyarazi REG/EUCL ishami rya Nyamagabe,ndetse n’ubw’akarere burisegura kuri aba baturage ,ariko bukabizeza ko ibyasabwaga byuzuye ku buryo guhera muri Nyakanga 2018,ibikorwa byo kubagezaho uyu muriro bizaba bitangiye.

Mu mwaka wa 2010 ni ho aba baturage batuye imwe mu midugudu igize aka kagari ka Kaganza muri uyu murenge wa Tare ,ngo bashishikarijwe buri rugo gutanga amafaranga mu bushobozi bafite kugira ngo babone umuriro.

Aya mafaranga ,ubuyobozi bw’umudugudu ngo bwayashyize kuri konti y’umudugudu iri muri banki y’abaturage(BPR) nyuma aza gushyirwa kuri konti y’icyahoze ari EWASA, icyo gihe ngo habonetse miliyoni imwe n’ibihumbi 138 byatanzwe n’abaturage 54.Aba baturage ariko baravuga ko bafite ikibazo cy’uko uyu muriro bijejwe batawuhawe,imyaka ikaba ibaye umu munani babwirwa ngo uzaza, uzaza,uzaza ariko bagaheba.

Iyi gahunda ishyirwaho , buri wese yatangaga amafaranga uko yishoboye,aho hari abatanze ibihumbi 30 Frw, 20 Frw, 15 Frw ,,,bose bagamije kuzagezwaho uyu muriro nk’uko babishishikarizwaga.

Aba ngo bifuza ko uyu muriro babeshywe bawuhabwa,cyangwa se byaba byiza kandi bishoboka bagasubizwa amafaranga yabo bagiye batanga,kuko iyo babaze iyi myaka amafaranga amaze abitse kuri banki,kuri bo ngo yagakwiye kuba yarababyariye inyungu.

Ubuyobozi bwa REG/EUCL ishami rya Nyamagabe,buravuga ko iki kibazo cyatewe n’uko hakusanyijwe amafaranga kandi nta genamigambi ryo kugeza umuriro muri ako gace ryari rihari,na nyuma y’aho bapimiye bagasanga bizatwara amafaranga asaga miliyoni 50 kandi abaturage bari batanze abarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 138 gusa.Ibi ngo ni byo byateye batinda baimo gukora ubuvugizi kugirango ubushobozi buboneke,Cyakora Kalinganire Innoccent umuyobozi w’iki kigo ishami rya Nyamagebe yizeza aba baturage ko noneho byamaze gushyirwa mu ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ,bityo mu mezi 3 ya mbere uhereye mu kwa 7 ,uyu muriro bazaba batangiye kuwuhabwa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu Lambert KABAYIZA,yiseguye kuri aba baturage kubwo kumara iyi myaka yose bategereje ibyo bijejwe ntibabibone.

Haramutse koko haravanyweho imbogamizi zasobanuwe zatumye abaturage badahabwa umuriro bashishikarijwe kwishyura,bigakorwa kandi nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bwa REG, byaba bivuze ko mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, aba baturage baba baragejejweho umuriro ngo bamaze imyaka 8 bategereje.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!