Imibereho y’abaturage

Nyamagabe-Kigeme: Babangamiwe no gutura hagati y’inkambi n’irimbi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka hari abaturage bataka akarengane nyuma yo kubarirwa ngo bimurwe ahagombaga gushyirwa impunzi mu mwaka wa 2012 ntibyakorwa,none ubu bakaba baraheze hagati y’inkambi ya Kigeme n’irimbi ryayo nta n’inzira bafite usibye kubanza gusaba uburenganzira bwo kunyura mu nkambi.
Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko muri raporo bwahawe na Ministeri yahoze ifite impunzi mu nshingano,ngo aba baturage bishyuwe,ariko ngo akarere kagiye gukomeza gukora igenzura neza kamenye ukuri nyako kw’iki kibazo.

Mu mwaka wa 2012 aha mu kagali ka Kigeme hagiye gutuzwa impunzi, ni bwo aba baturage bavuga ko babariwe ngo bimuke,biza kurangira hose hadatujwe impunzi zimwe zijyanywe I Mugombwa ya Gisagara,ariko inkambi igarukira neza kuri aba baturage nabo bari babariwe,gusa ntibishyurwa ku buryo begeranye n’inkambi neza muri metero zitageze ku icumi uvuye ku rugo rwa mbere.

Aba baturage batishyuwe baravuga ko bahombejwe no guhagarika ibikorwa byabo bizeye ko bazishyurwa nyamara ntibikorwe bakaba barashyizwe hagati y’irimbi n’inkambi.

Usibye kudahabwa ingurane nk’abandi ,aba bavuga ko bafungiwe inzira n’inkambi,bityo kuyicamo cyangwa bagize abashyitsi,babanza kubisabira uburenganzira ku buyobozi bw’inkambi,bagasaba ubuyobozi kwigana ubushishozi iki kibazo ngo kibakomereye.

Twabajije akarere ka Nyamagabe uko kazi imiterere y’iki kibazo ,maze UWAMAHORO Bonaventure umuyobozi wako atubwira ko muri raporo bahawe na Ministeri ifite impunzi mu nshingano ari uko bamwe muri aba baturage bishyuwe ahubwo banze kuhava,cyakora ngo icyo bazabafasha ni ugushakirwa inzira,ariko ngo n’akarere kagiye kubikurikirana neza kamenye ukuri kuri iki kibazo.

Muri raporo iyari MIDIMAR yahaye aka karere,ivuga ko mu isuzuma ry’iki kibazo ryakozwe,rigaragaza ko abaturage bahawe ingurane y’ubutaka batuyeho mu mwaka w’1986 ubwo hakorwaga umuhanda Huye-Nyamagabe-Rusizi,bityo ngo uwitwa Mureramanzi na bagenzi be ikibazo cyabo nta shingiro gifite.Gusa aba bo batuye hepfo y’inkambi,bo bakavuga ko habayeho kwitiranya dosiye(Dossier) yabo n’uwitwa Mureramanzi wari uturiye umuhanda bakagaragaza ko abakozi ba Midimar batigeze binjira mu kibazo cyabo kuko bo batuye hepfo y’inkambi kure ntaho bahuriye n’umuhanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!