Imibereho y’abaturage

Nyamagabe: Gitifu wafungiwe kunyereza girinka,yarafunguwe aratoroka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buravuga ko bwatangiye gahunda yo kugaruza inka zanyerejwe muri gahunda ya Girinka zigahabwa abatazikwiriye, kugira ngo zihabwe abazigenewe. Ni mu gihe ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigeme kavugwamo kunyereza inka, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko yagizwe umwere ariko agahita atoroka.

Mu bihe bitandukanye ,aka kagali ka Kigeme ko mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe,hakunze kuvugwamo imicungire mibi y’inka za Girinka, bamwe bavuga ko bazambuwe,abandi ngo zahawe abatazigenewe bishoboye aho guhabwa abakene,byose bikozwe n’ubuyobozi bw’akagali ka Kigeme .Nyuma uyu muyobozi w’akagari yaje gutabwa muri yombi arabifungirwa gusa ngo yaje kurekurwa agizwe umwere.Kuri ubu ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, buravuga ko bwatangiye gahunda yo kugaruza, aho buvuga ko uyu wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigeme ngo yazitangaga nk’utanga ize.

Uwamahoro Bonaventure umuyobozi w’aka karere ka Nyamagabe,aravuga ko ubu bamaze kugaruza inka zirindwi zari zaragiye muri bene ubu buryo. Cyakora umuyobozi w’aka karere akomeza avugako uyu munyamabanga nshingwabikorwa wari warafungiwe izi nka, ubutabera bwamugize umwere ariko ngo arekuwe yongeye gushyirwa mu majwi n’abaturage nanone bituma atoroka ubu ngo ari hanze y’u Rwanda.

Gahunda ya Girinka munyarwanda igenewe abatishoboye yatangijwe na Perezida Paul Kagame, hagamijwe kubaha inka zo kubateza imbere haba ifumbire ndetse n’amata.
Gusa hamwe na hamwe harimo no muri aka karere ka Nyamagabe,hagiye humvikana bamwe mu bayobozi bazitanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!