Imibereho y’abaturage

Nyamagabe: Baribaza aho inkunga bahawe na MTN yo kubasanira Inzu yarengeye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umudugudu wubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batujwe mu mudugudu wa Maryohe akagali ka Nyamigina murenge wa Tare ho mu karere ka Nyamagabe,baravuga ko izi nzu zashaje ziri kubasenyukiraho mu gihe hagiye gushira umwaka ikigo cya MTN kibahaye inkunga ya miliyoni 9 yo kubasanira izo nzu ariko iyi nkunga ikaba itarakoreshwa.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu zishaje,zimwe zagiye zinasenyuka burundu abari bahatuye bimurirwa ahandi ariko izisigaye abazituyemo bavuga ko bitewe n’uko benshi batishoboye ari n’abapfakazi,ibi ngo bituma batabona uko baziisanira bityo zigakomeza gusenyuka.

Ni mugihe ariko taliki ya 10 z’ukwezi kwa kane ,umwaka ushize abatuye uyu mudugudu mu rwego rwo kwifatanya nabo mu kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi,bari batewe inkunga na sosiyete y’itumanahao ya MTN ingana na Milliyoni 9 yo kugirango hagire inzu zisannwa muri uyu mudugudu magingo aya ariko bikaba bitarakorwa.

Umukecuru umwe wari watoranyijwe mu bazasanirwa ari nawe washyikirijwe ifoto y’iyi sheki (Cheque) ukinayibitse mu nzu ye,avuga ko ababazwa no kuba yarakuwe mu bagombaga kubakirwa,ariko ngo n’abo babyemereye nyuma ye,nta n’umwe urubakirwa bakibaza niba amafaranga akiri mu karere cg MTN yarayasubiranye.
Mujawayezu Prisca umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , avuga ko ubwo bajyaga kureba abo bazasanira inzu,ngo umwaka w’ingengo y’imari wahise urangira noheho bitewe nuko yashyizwe kuri konti ngo byasabaga uburenganzira bwo kuyakoresha binyuze mu mucyo.Gusa avugako aya mafaranga bamaze kuyabonaho uburenganzira ndetse akaba yaranageze kuri konti y’umurenge ku buryo mu minsi mike azakoreshwa icyo yagenewe.

Abatuye uyu mudugudu bavuga ko n’ubwo iyi nkunga ya milliyoni 9 bahawe yaba idahagije ugereranyije n’abakeneye gusanirwa inzu,ariko nanone itakabaye ikibitse mu karere amezi arenga icyenda aho bavuga ko hari na bake yakabaye yarabafashije.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!