Politiki

Nyamagabe: Barasaba abazaba Abadepite kuzahita bahagurukira ikibazo cy’ ibyiciro by’ ubudehe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bifuza kwinjira mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’ abadepite mu Rwanda binyuze mu matora ateganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Nzeli birarimbanyije.

Nubwo ariko biri kugana ku musozo, kugeza magingo nta mutwe wa Politiki, uwiyamamaza ku giti cye cyangwa se uhagarariye urwego runaka wari wakomoza ku kijyanye n’ ibyiciro by’ ubudehe abanyarwanda batari bake batahwemye kuvuga ko ibyo bashyizwemo batabikwiye.

Icyakora ubwo Ishyaka ukwishyira ukizana PL ryiyamamarizaga mu murenge wa Tare w’ akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, abitabiriye iki gikorwa basabye aba biyamamazaga ndetse n’ abandi bakandida muri rusange kuzanoza ibi byiciro by’ ubudehe mu gihe bazaba bageze mu Nteko Ishingamategeko kuko ngo hari amahirwe menshi ibyo bashyizwemo mu buryo bashimangira ko butanoze bibimisha.

Honorable Mukabalisa Donatille, umuyobozi w’ Ishayaka riharanira ukwishyira ukizana PL akaba yari na Perezidante w’ inteko ishingamategeko icyuye igihe nubwo atibanze kuri ibi byiciro by’ ubudehe yavuze ko igihe cyose gahunda ishyizweho nyuma bikaza kugaragara ko itanoze, abantu bicara bakongera bakayiganiraho.
Abatari bake mu batishimira ibyiciro by’ ubudehe bashyizwemo bavuga ko akenshi uburyo baba babikozemo mu nteko zabo nk’ uko baba babisabwe buba ari nta makemwa, ariko ngo byagera hejuru bugahindurwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!