Ubukungu

Nyagatare: Ngo barimo kwamburwa ubutaka ku ngufu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare baravuga ko barimo kwamburwa amasambu yabo ku ngufu nta n’ingurane bahawe .Ibi ngo bikaba birimo gukorwa n’ubuyobozi bubabwira ko ayo masambu yagenewe urwuri.

Aba baturage bo mu murenge wa Karangazi baravuga ko barimo kuvanwa ku ngufu mu masambu yabo bafitiye ibyangombwa ,ngo aho babwirwa ko ayo masambu yagenewe kuba urwuri , ibintu aba baturage bavuga ko barimo guhutazwa kuko ngo barimo kuvanwamo nta n’ingurane bahawe.

Aba baturage baravuga ko uku kunyagwa ubutaka bwabo nta ngurane birimo kubagiraho ingaruka dore ko ngo kugeza ubu banabujijwe kongera guhinga bakaba basaba kurenganurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mupenzi George avuga ko hari ibibazo by’amasambu bikunze kugaragara muri aka karere, akenshi biba bishingiye ku mikoreshereze y’ubutaka . Uyu muyobozi akaba avuga ko ibirimo gukorwa ubu ngubu biri muri gahunda yo guhuza ubutaka hashingiwe kucyo bwagenewe gukoreshwa.

Hagati aho ariko ngo nta muturage uzahutazwa ngo agende adahawe ingurane mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yateganyirijwe ubwo butaka.
Nubwo aba baturage bavuga ko bari mu gihirahiro ku bijyanye no kuba barimo kuvanwa mu masambu yabo nta ngurane, ngo hari amakuru bajya bumva avuga ko n’iyo baramuka bahawe ingurane ngo buri wese yazasubizwa ayo yatanze hatitawe ku bikorwa yashyizemo cyangwa se ku gihe cyaba gishize akoresha ubwo butaka ibintu na none bavuga ko byaba ari akarengane.

Ibitekerezo: 1

  • Leta ikurikirane iki kibazo mu maguru mashya. Ubushize ibibazo by’amasambu Nyagatare byakemutse ari uko mzee Kagame yigereyo. Abayobozi babikemure vuba

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET