Imibereho y’abaturage

Nyagatare: Ikiraro cyarangiritse gihagarika imigenderanire.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bakoreshaga ikiraro gihuza imirenge ya Rukomo na Nyagatare mu karere ka Nyagatare baravuga ko bari mu bwigunge bukomeye nyuma y’aho icyo kiraro cyabahuzaga kitagikoreshwa, ibi ngo bikaba byarahagaritse kugendererana no guhahirana .

Aba baturage baravuga ko bari mu bwigunge bukomeye nyuma y’aho ikiraro cyo ku mugezi wa Umuvumba gihuza umurenge wa Nyagatare na Rukomo ,cyangiritse bikomeye ubu kikaba kitagikoreshwa , ku buryo ngo byahagaritse kugendererana ndetse no guhahirana hagati y’abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyagatare yakoreshaga iki kiraro.

Kubera ingaruka bahanganye nazo ziterwa no kuba iki kiraro cyarangiritse kikaba kitagikoreshwa ,aba baturage barasaba ko cyakongera kubakwa kugira ngo bave mu bwigunge barimo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe Claude ,avuga ko imirimo yo kubaka iki kiraro igiye gutangira mu gihe cya vuba ,kuko ngo amasezerano yo kucyubaka agiye gushyirwaho umukono mu minsi iri imbere hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA hamwe n’itsinda ry’ingabo z’igihugu rishinzwe ubwubatsi .

Kuba iki kiraro gihuza imirenge ya Nyagatare na Rukomo kitagikoreshwa ngo byatumye ubuzima n’imibereho y’abagikoreshaga bisa n’aho buhagaze ,kuko ngo cyakoreshwaga n’abaturage batandukanye bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyagatare uburyo ngo kidakozwe vuba byakomeza gusubiza inyuma iterambere ryabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET