Imibereho y’abaturage

Nyagatare : Baheze mu gihirahiro nyuma yo kwizezwa ko bazimurwa kubera umuhanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo muri santre ya Kabeza yo mu karere ka Nyagatare baravuga ko baheze mu gihirahiro nyuma y’aho amazu yabo abaruwe bakizezwa ko bagiye kwimurwa kubera umuhanda none ngo kubera igihe gishize amazu yabo yatangiye kwangirika dore ko ngo babujijwe kugira ikindi bayakoraho .

Aba baturage baravuga ko bamaze imyaka isaga itatu barabujijjwe kugira icyo bakorera ku mazu yabo, nyuma yo kubarurwa maze bakizezwa ko bazimurwa kubera ibikorwa byo kwagura umuhanda uhuza aka akarere ka Nyagatare n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru .Kugeza ubu rero aba baturage baravuga ko baheze mu gihirahiro dore ko ngo n’amazu yabo yatangiye kwangirika.

Kubera igihe gishize ari kirekire babaruriwe imitugo yabo bakanabwirwa ko bazimurwa kugeza ubu bikaba bitarakorwa, ikindi amazu yabo akaba arimo kugenda yangirika kandi batemerewe kuyasana ,aba baturage barasaba ko babwirwa uko gahunda y’uyu muhanda iteye bityo bakava mu gihirahiro bamazemo igihe.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe Claude ,avuga ko habanje gushakwa amafaranga yo kwimura aba baturage , cyakora ngo imirimo yo gutangira gukora uyu muhanda igiye gutangira mu gihe gito , kandi ngo ikazatangira buri muturage wabaruwe amaze guhabwa mafaranga ye.

Uretse kuba amazu yabo agenda yangirika bitewe n’igihe gishize barabujijwe kugira icyo bayakoraho , aba baturage baranavuga ko nyuma yo kubarurwa bakizezwa ko bazimuka , ngo nta yindi mishinga bemerewe gukorera aho batuye nabyo ngo bikaba bidindiza iterambere ryabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!