Imibereho y’abaturage

Nyagatare: Abagore ngo bashyirwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku ngufu

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare baravuga ko babangamiwe no kuba bahatirwa kuboneza urubyaro ku ngufu kuko ngo baterwa inshinge zo kuboneza urubyaro ubundi bagashyirwamo udupira tubarinda gusama , ibi byose ngo bakaba babikorerwa ku ngufu batabanje kugishwa inama .

Ni abagore bo mu murenge wa Nyagatare ho mu karere ka Nyagatare bavuga ko iyo bamaze kubyarira kwa muganga bahita bashyirwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku ngufu, maze bagahita baterwa inshinge zo kuboneza urubyaro abandi bagashyirwamo udupira tubarinda gusama twifashishwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro ,ibi byose ngo bakaba babikorerwa ku ngufu batabanje kugishwa inama.

Uku guhatirwa kuboneza urubyara bakanabikorerwa ku ngufu batabanje kubiganirizwa cyangwa se kubigishwa ho inama , aba bagore baravuga ko bibabangamira bikanabagiraho ingaruka, ndetse ngo bikaba byateza n’amakimbirane mu muryango .

Kubera iyo mpamvu rero bakaba basaba ko hajya ahabo kubanza kwigishwa no kuganirizwa hanyuma iyi gahunda yo kuboneza urubyaro bakayijyamo ku bushake bwabo nta gahato.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe Claude tuvugana nawe ku murongo wa Telefone yavuze ko bagiye kubikurikirana kuko ngo gushyira umuntu muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku ngufu bitemewe.

Ubusanzwe gahunda yo kuboneza urubyaro ni gahunda ikorwa ubishaka yabanje kubitekerezaho, ndetse akanahitamo uburyo azakoresha bitewe na gahunda yihaye, ibi kandi bigakorwa ku bwumvikane hagati y’umugabo n’umugore , kugira ngo hatabaho kwitana bamwana hagati y’abashakanye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!