Politiki

Nyabihu: Nta rutonde rw’abagomba kwegura, ariko amarembo arafunguye ku muyobozi wese wabishaka – Guverineri Munyantwali

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

kuri uyu wa mbere tariki 14 Gicurasi 2018 ni bwo mu karere ka Nyabihu hatowe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere nyuma y’uko abari basanzwe bakayobora baherutse kwegura ku mirimo yabo.

MUSABIMANA Odette wari usanzwe ari umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa REGA-ADEPR mu murenge wa Jenda ari nawe uhagarariye uyu murenge mu nama njyanama y’akarere ka Nyabihu akaba ari we watorewe kuba ayoboye akarere ka Nyabihu mu gihe hagitegurwa amatora yo gusimbuza abayobozi basezeye ku mirimo yabo agomba kuba bitarenze amezi atatu nk’uko itegeko rigenga amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze abiteganya.

Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba MUNYANTWALI Alphonse yavuze ko kuba abayobozi b’akarere ka Nyabihu bose baherutse kwegura nyuma y’umunsi umwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi agahita yegura bitavuze ko hari urutonde rw’abayobozi b’uturere bategerejweho kwegura muri iyi ntara, icyakora na none akavuga ko atakwemeza ko nta wundi ushobora kwegura kuko ari uburenganzira buri muyobozi ahabwa n’itegeko ari na ho yahereye avuga ko amarembo akinguye kuri buri muyobozi wese wifuza kwegura.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nubwo kwegura ari uburenganzira butangwa n’itegeko ariko na none bidakwiye kuko ngo nk’umuyobozi uba wariyamamaje asezeranya abaturage kuzabakorera mu gihe runaka yarangiza agasezera ku mirimo bamushinze cya gihe kitarangiye ngo aba atengushye abamugiriye icyizere, agasaba abayobozi bajya bafata umwanzuro wo kwegura kubera impamvu zabo bwite ko bakwiye kujya bahatana kugeza byibuza igihe basezeranyije uwabatoye kirangiye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET