Ubukungu

Nyabihu: Ngo imyaka ibaye itatu bategereje ingurane z’ahanyujijwe amashanyarazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu bavuga ko hashize imyaka itatu ikorwa ry’umuyoboro mugari w’amashanyarazi Shango – Rubavu ribangirije imwe mu mitungo yari ku butaka bwabo yiganjemo ibiti bagasezeranywa kuzahabwa ingurane, none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage bavuga kandi ko basabwe gufunguza amakonti muri banki agomba kunyuzwaho izo ngurane barabikora gusa ngo kuva icyo gihe bahora bajya kureba ko amafaranga yabo yagezeho ntibayabone.

Umuyobozi w’ishami rya Nyabihu ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), NYIRARUKUNDO Alphonsine yabwiye TV/Radio1 ko iki kibazo bakizi ariko hatabayemo kurangarana abaturage kuko ngo abari bafite ibikorwa ahanyujijwe uwo muyoboro babariwe mbere bakishyurwa, ngo nyuma bikaza kugaragara ko mu ikorwa ry’uwo muyoboro hari abandi nabo bafite ibikorwa byahangirikiye bagomba guhabwa ingurane ari nabo bafite ikibazo kuri ubu, ariko kandi ngo ikibazo cyabo kikaba kitamaze imyaka itatu nk’uko babivuga ahubwo ngo ni ibyumweru bitatu bishize amafishi bagomba kwishyurirwaho atunganyijwe.

Uyu muyobozi arabizeza ko bazabona amafaranga yabo bidatinze kuko ngo ubusanzwe iyo umuturage yamaze kuzuza ibisabwa nk’uko babikoze atarenza amezi abiri atarishyurwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!