Ubukungu

Nyabihu: Ngo hagiye gushira ibyumweru 2 nta muhinzi wishyurwa ibirayi yagurishije

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu babibwiye TV/Radio1, ngo kuva ku itariki 28 z’ukwezi gushize kwa kabiri nta muhinzi wo muri uyu murenge urabona amafaranga y’ibirayi bye yohereje ku isoko, ibi bakabishyira ku mutwe wa rwiyemezamirimo mushya uherutse kwegurirwa izi nshingano zo kugenzura ubucuruzi bw’ibirayi, aho ubu ngo barimo gupakiza ibirayi ariko ntibahabwe amafaranga bakaba bagikomeje gutegereza bibaza igihe bazishyurirwa.

MUHIRWA Robert, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabatwa yabwiye TV/Radio1 ko umuzi w’iki kibazo ari uko amenshi mu makoperative y’abahinzi atamenyereye gukorana n’ibigo by’imari kandi ubu aribwo buryo bushya rwiyemezamirimo uherutse kwegurirwa ubugenzuzi ku makoperative n’ubucuruzi bw’ibirayi mu Rwanda hose agiye kujya akoresha mu kugura ibirayi hirindwa ko amafaranga agenewe umuhinzi yaca mu biganza by’abantu benshi bayanusura (bayagabanya). Uyu muyobozi akomeza avuga ko babyumvikanyeho n’abahinzi bose ko uzajya azana ibirayi azajya ahita anatanga konti ya banki amafaranga ye yanyuzwaho, ibi ngo bikaba aribyo bitari byagatunganye kugirango babone amafaranga yabo.

Nyamara ibi ntabivugaho rumwe n’abaturage bo bavuga ko aya makuru y’uko amafaranga bazajya bayabona binyuze ku makonte yabo ntayo bazi, nk’uko umwe muri bo waganiriye na TV/Radio1 amaze gupakiza ibirayi ikimenyetso afite gusa ari agapapuro yanditseho ibiro yapimuye gusa yavuze ko nta cyizere gihagije cyo kuzabona amafaranga ye afite kuko hari n’ibindi yari amaze icyumweru apakije nabyo atarabyishyurwa kandi ngo nta n’uwamusabye inomero za konti yanyuzwaho ayo mafaranga.

N’ubwo bimeze bityo ariko, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabatwa yabwiye TV/Radio1 ko kuri uyu wa mbere hari miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda zagejejwe mu murenge sacco wa Kabatwa zigomba kwishyura aba bahinzi, ibi bikaba n’intangiriro yo kugaragaza ko ikibazo cyari gihari cyakemutse ku buryo ngo nta muhinzi wazongera kurenza iminsi itatu apakije ibirayi atarabona amafaranga ye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!