Ubukungu

Nyabihu: Ngo babujijwe gusarura ibirayi ku mpamvu zidasobanutse

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Biturutse ku bibazo bimaze iminsi mu bucuruzi bw’ibirayi byatumye igiciro cyabyo cyane cyane ku muhinzi kigwa bikabije, ibi ahanini byaturutse ku musaruro mwinshi wajyanwaga ku isoko icyarimwe, imwe mu ngamba zafashwe ni ukugabanya ingano y’ibirayi bishyirwa ku isoko, ibi bigakorwa abahinzi babuzwa gukurira rimwe, imirenge itandukanye yo mu turere duhingwamo ibirayi (Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera) igasaranganya iminsi yo gusarura.
Abo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu babwiye TV/Radio1 ko ibi nabyo birimo kubagiraho ingaruka zitari nziza kuko batarimo kubasha kubona amafaranga yo kwikenuza ku gihe, nyamara aricyo baba barahingiye. Aha bakavuga ko mu gihe abandi barimo kwishima mu minsi mikuru bo ntaho bafite abakura amafaranga kuko batarahabwa uburenganzira bwo gukura ibirayi (igihingwa rukumbi bahinze).
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabatwa buvuga ko kuba abahinzi bo muri uyu murenge bafite amahirwe yo kuzasarura nyuma ari byo bifite inyungu nyinshi kuri bo kuko ibirayi bizaba byagabanutse ku isoko bikaba byatuma bagurisha ku giciro cyiza kiruta ikiriho ubu, ku buryo ngo abatabibona batyo ari ababa bareba hafi; icyakora nanone ngo ugaragaje ko afite ikibazo kimusaba amafaranga yemererwa gusarura nk’uko NDIKUMANA J.BAPTISTE ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge wa Kabatwa yabigarutse mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1.
Ikindi kibazo abo bahinzi bagaragaza n’icy’abamara gukura ibirayi byabo bikarata (Ntibihita bibona ababigura) ibi nabyo ngo bikabateza igihombo.
ni ikibazo ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko giterwa n’abahinzi bo mu yindi mirenge cyangwa mu tundi turere basarura batahawe gahunda bigatuma ingano y’ibirayi byari biteganyijwe kujyanwa ku isoko irenga kandi umurenge uba wemerewe umunsi gusa bityo ibiraye bikagorana kubishakira isoko.
Hari bamwe mu bahinzi bavuga ko iki kibazo cy’isoko ry’ibirayi kigoranye gukemuka burundu mu gihe n’amakoperative y’abahinzi yeguriwe amakusanyirizo nayo ubwayo nta mafaranga aba afite yo kugura umusaruro w’abahinzi ahubwo nayo agategereza abacuruzi baza kurangura, aba n’ubundi (abacuruzi b’ibirayi) bigaragara ko aribo bongera kugira ijambo rya nyuma ku isarurwa n’icuruzwa ry’ibirayi imwe mu ngingo zagiye zitungwa agatoki mu kubyicira isoko kuva na mbere

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!