Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Ngo abayobozi banga kubasura kubera Kutagira umuhanda

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na HIRWA Benjamin

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mulinga muri aka karere ka Nyabihu babwiye TV/Radio1 ko kimwe mu bibazo bikomeye bibahangayikishije ari ukutagira umuhanda, ibi bituma imigenderanire n’ubuhahirane bitaborohera ku buryo ngo no kugeza umurwayi kwa muganga bibasaba kumuheka mu ngobyi kuko nta kinyabiziga icyo ari cyose bashobora kubona hafi ngo bakifashishe.
Kubw’imiterere y’aka gace batuyemo n’iki kibazo cyo kutagira imihanda, abatuye uyu murenge wa Mulinga bavuga ko bari mu bwigunge bukabije ku buryo ngo nta n’umuyobozi wo hejuru ujya abasura kuko nta modoka ishobora kugera aha batuye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bushimangira ibivugwa n’aba baturage, buvuga ko ikibazo cy’uyu murenge bakizi ariko binajyanye no kuba ari umurenge uri mu nkengero za Gishwati ahazwiho kugira ku bwinshi ibikumba by’inka, ngo gahunda yo kubatunganyiriza imihanda ikaba ihari n’ubwo nta gihe runaka gitangwa, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu UWANZWENUWE Theoneste yabibwiye TV/Radio1.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!