Politiki

Nyabihu: Meya mushya yakirijwe urusobe rw’ibibazo by’umucanga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Tariki 29 Kamena 2018 ni bwo habaye amatora yo gusimbuza abayobozi b’uturere dutandukanye bari bamaze iminsi begura urusorongo, akarere ka Nyabihu ni kamwe mu two komite nyobozi yose (umuyobozi w’akarere n’abamwungirije) bari bareguye.

Mu nteko rusange ya mbere abatorewe kuyobora akarere ka Nyabihu bahuriyemo n’abaturage mu murenge wa Rugera kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nyakanga 2018, bakirijwe uruhuri rw’ibibazo byiganjemo iby’ubutaka abaturage bavuga ko abayobozi bayoboraga akarere mbere basaga n’ababyirengagije.

Kimwe mu bibazo by’ingutu abaturage b’umurenge wa Rugera bagejeje ku buyobozi bushya bw’akarere ka Nyabihu ni igishamikiye ku bucukuzi bw’umucanga winurwa mu mugezi wa Giciye, aho iki kibazo kitabuze no kumvikanamo kenshi uruhare rwa bamwe mu bayoboraga aka karere barangamiye inyungu zabo bwite aho binakekwa ko ari imwe mu mpamvu zaba zarabateye kwegura dore ko hari n’abagejejwe imbere y’ubutabera kubera iki kibazo.

Mu bagaragaje iki kibazo harimo abafite amasambu bavuga ko yeguriwe abinura umucanga mu buryo budasobanutse bagasaba ko basubizwa uburenganzira ku masambu yabo, abandi bakavuga ko bahoze binura umucanga mu mugezi wa Giciye nyuma bagakurwamo na bamwe mu bayoboraga akarere kugirango bishyiriremo ababo bagasaba ko ikibazo cyabo cyasuzumwa bagasubizwa uburenganzira bwo kongera kwinura umucanga, harimo kandi n’abafite uburenganzira bwo kwinura umucanga bahawe n’akarere bavuga ko babangamirwa na bamwe mu binuraga umucanga mbere bagitsimbaraye ku mbuga binuriragaho nyamara akarere karategetse ko bavamo kuko ngo bahakoreshaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo kumva ko iki kibazo gifite imizi ishoreye kure, umuyobozi mushya w’akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette yasezeranyije abaturage ko hagiye gushyirwaho itsinda ryihariye (commission) rigiye gusesengura iki kibazo kugira ngo gikemuke mu buryo butazagira uwo buhutaza. Icyakora nubwo uyu muyobozi yavuze ko kigiye kujya mu byihutirwa ntiyatanze igihe ntarengwa iryo tsinda ryaba ryamaze kurangiza burundu icyo kibazo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET