Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Ikidendezi gikomeje kwimura abatuye muri Jenda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage b’akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Jenda akarere ka Nyabihu baravuga ko babangamiwe bikomeye n’ikidendezi cy’amazi kiremye mu mudugudu wa Bugarama kikaba kimaze kwimura abatari bake n’ubu bakaba bafite impungenge ko kizasenyera n’abandi uko imvura ikomeza kugwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Jenda buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bwagikoreye ubuvugizi ku nzego zisumbuyeho.
Ni ikidendezi cy’amazi aturuka ku mvura kiremye rwagati mu mudugudu wa Bugarama uherereye mu kagari ka Bukinanyana umurenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, inkomoko y’aya mazi ngo ni ikorwa ry’umuhanda Musanze Rubavu ryasize riyoboye amazi mu ngo z’abaturage nyamara ntakurikiranywe ngo akorerwe inzira yo kuyakomezanya.
Nyuma y’uko aya mazi asandaye mu ngo z’abaturage akabura inzira ngo amaze kwimura abatari bake ariko yangiza ibindi bikorwa by’abahatuye, bakarushaho guterwa impungenge ni uko uko bukeye n’uko bwije ariko n’aya mazi arushaho gufata indi ntera ari nako kandi ngo yaba n’indiri y’indwara zitandukanye dore ko ari mu ngo hagati.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Jenda nabwo bwunga mu ry’abaturage bavuga ko aya mazi bayagabijwe n’ikorwa ry’umuhanda, ari nayo mpamvu ngo nyuma STRABAG yakoze umuhanda Musanze Rubavu yaje guha ingurane abaturage byagaragaraga ko babangamiwe n’aya mazi, aha ari naho Kampire Georgette uyobora uyu murenge ahera avuga ko abahingamo imyaka ikangirika ntacyo bakwiye kubaza kuko baba bahinze ku butaka bwamaze gutangirwa ingurane.
Gusa nanone aba baturage bavuga ko kuba hari abahawe ingurane ku butaka bidahagije ngo ikibazo cy’aya mazi gikemuke ngo kuko n’ubundi akomeza kwangiriza n’abandi bayaturiye, bakavuga ko icyo babona cyakemura iki kibazo burundu ari ugushakira aya mazi inzira akava mu ngo z’abaturage.
Iki ni icyifuzo ubuyobozi bw’umurenge wa Jenda buvuga ko bwakiriye kandi ngo nabwo bwagikozeho ubuvugizi bakaba bategereje igisubizo mu nyigo irimo gukorwa n’ababishinzwe.
Ikibazo cy’amazi y’imvura yangiriza abaturage ni kimwe mu birimo kwigaragaza cyane mu turere dukora ku birunga, kuko uretse aha mu karere ka Nyabihu bataka amazi arimo kwimura abaturage, duherutse no kubagezaho inkuru yo mu karere ka Musanze mu murenge wa Shingiro ahari ikibazo cy’ishuri rijya ryuzurirwa n’amazi aturuka mu birunga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET