Ubukungu

Nyabihu: Haravugwa uburyo bushya bwo kunama ku bahinzi b’ibirari bwiswe “Gukomaho”

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe hari ubwo umuhinzi w’ibirayi yajyaga kugurisha ibirayi bakamusinyisha amafaranga menshi kuyo yishyuwe mu by’ukuri, mu guhangana n’iki kibazo Leta yashyizeho gahunda nshya aho umucuruzi uje kugura ibirayi aba agomba kwishyura mbere koperative yitwa APTC (Agro-Processing Trust corporation) irimo kugenzura ubucuruzi bw’ibirayi kuri ubu, ni imwe mu ngamba Leta yizeraga ko izafasha umuhinzi kujya abona amafaranga ye yuzuye, icyakora ngo siko byaje kugenda kuko hari abahinzi bo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu babwiye TV/Radio1 ko nyuma yo gusibira abacuruzi inzira banyuraga bakata umuhinzi amafaranga uko bashatse, ubu hadutse uburyo bushya bwo kunyunyuza imitsi y’umuhinzi bukorwa n’abacuruzi bita “Gukomaho”, aho umuhinzi ugiye gusarura hari amafaranga aba agomba guha umucuruzi mbere kugira ngo abone uko azishyurwa igiciro cyuzuye cyagenwe na Leta.

Bavuga ko mu gihe ubundi umuhinzi aba agomba kugurirwa ku mafaranga 135 Frw ku klilo hari ubwo abacuruzi babagurira ku mafaranga 110 Frw ariko kubera ko baba bagomba kwishyura mbere amafaranga yuzuye muri APTC bakabona kuza gupakira, bagasaba umuhinzi kubanza kubaha amafaranga ya cya kinyuranyo cya 25 ku kilo, aya ngo akazabagarukira binyuze mu nzira zisanzwe zinyuzwamo ayaguzwe umusaruro wabo, ku buryo ngo inzego zigenzura ubucuruzi bw’ibirayi zitarabukwa.

Ni ikibazo abahinzi bavuga ko bamaranye iminsi ariko baratinye kukigaragaza mu nzego z’ubuyobozi, bitewe n’uko hari abagiye bagaragaza ibibazo byari biri mu birayi bikabagiraho ingaruka mbi bityo nabo ngo bakaba bahitamo kwicecekera mu rwego rwo kwirinda kwibuza na duke babonaga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe uvugwamo iki kibazo buvuga ko butari bukizi, ahubwo Gahutu Jean Paul uwuyobora we akumvikanisha ko bashobora kuba ari abahinzi batishimiye uburyo bushya burimo gukoreshwa mu kugurisha umusaruro wabo binyuze muri APTC irimo kugenzura ubucuruzi bw’ibirayi.

Uretse kuba barimo gusabwa gukomaho aba bahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Bigogwe banavuga ko n’ikibazo cy’itinda ry’amafaranga kigihari ku buryo ngo hari abamaze ukwezi kurenga batarabona amafaranga yabo, nyamara iki kibazo nacyo mu minsi ishize cyarahagurukije inzego zinyuranye ngo zikivugutire umuti ariko abahinzi bakavuga ko ntacyo biratanga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano