Ubukungu

Nyabihu: Baribaza uzabazwa igihombo cy’ibirayi babujijwe gusarura bikaba birimo kuborera mu mirima

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ibibazo bitandukanye byakunze kuvugwa mu isarurwa n’icuruzwa ry’ibirayi kuri uyu mwero, hagiye hafatwa ingamba zinyuranye zigamije kurengera inyungu z’umuhinzi, imwe muri izo ngamba ni ukubuza abahinzi b’ibibirayi bo mu duce tuzwiho kweza ibiraye ku bwinshi (Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu) gusarurira rimwe hirindwa ko ku isoko hakoherezwa ibirayi byinshi igiciro kikagwa.

Ibi ariko nabyo bisa n’ibyagize ingaruka zitari nziza ku bahinzi bamwe na bamwe, aho umusaruro wabo watinze mu butaka bikawuviramo kwangirika nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko mu cyumweru gishize babaruye hegitari 150 z’ibirayi byamaze kuborera mu butaka bitarasarurwa. Ni mu gihe muri aka karere imirenge itatu (Jenda, Bigogwe na Kabatwa) ariyo igifite ibirayi mu mirima.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Kabatwa babwiye TV/Radio1 ko hari ibirayi bimaze kurenza amezi arindwi (7) ku gihe byakabaye byarasaruriwe ku buryo n’abahinze imbuto ubusanzwe izwiho kwihangana na byo byatangiye kwangirika, bagasaba Leta ko ikwiriye kugira icyo ibafasha kuko babona ko iki gihombo bahuye na cyo cyaturutse ku ngamba zafashe zo kubabuza gukura ibirayi byabo bikarinda byangirikira mu murima.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu ntibwemeranya n’abo bahinzi bavuga ko Leta ariyo nyirabayazana wo kuborera mu mirima kw’ibirayi byabo. UWANZWENUWE Théoneste umuyobozi wako yabwiye TV/Radio1 ko gahunda ya Leta isaba abahinzi b’ibirayi kujya ibihe mu gukura ibirayi atariyo ntandaro yo kuba bamwe bamaranye amezi arenga atandatu ibirayi byeze mu butaka, ahubwo ngo impamvu ni uko umusaruro wabaye mwinshi ku isoko ku buryo n’ubundi iyo bareka abahinzi bose bagakura ibirayi bitari kubura kubaboreraho babiburiye isoko.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Kabatwa umwe muri itatu isigaranye ibirayi mu butaka muri aka karere ka Nyabihu, bwo ntibunemera ko hari ibirayi by’abaturage byaboreye mu butaka icyakora bukemera ko hari ibirengeje amezi atandatu ku gihe byakabaye byarasaruriwe, ari nayo mpamvu ubu ngo bafashe gahunda y’uko abafite ibirayi bimaze igihe mu butaka aribo babanza gukura. MUHIRWA Robert uyobora uyu murenge akavuga ko umusaruro w’ibirayi bagifite mu butaka ku buso bwa Hegitari 180 bitarenga iminsi 10 bataramara kubisarura.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET