Ubukungu

Nyabihu: Barashinja akarere kubambura akabakaba muri miliyoni ebyiri kubera ifumbire

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe muri abo baturage bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu babibwiye TV/Radio1 ngo hagiye gushira imyaka ibiri bambuwe n’akarere ka Nyabihu amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani (1,800,000Frw) nk’ikiguzi cy’ifumbire y’imborera batanze igakoreshwa mu materasi yo muri aka gace ibyo ngo bakabikora basezeranyijwe kwishyurwa bidatinze.

Nubwo abatanze iyo fumbire nabo ari bamwe mu bo yagarukiye bakayikoresha mu mirima yabo, bavuga ko byabateje igihombo gikomeye ndetse bamwe ngo bikanabasubiza inyuma mu iterambere aho kubagirira akamaro nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwari bwabibijeje, dore ko ngo hari n’abari bagiye bafata amadeni ngo babone iyo fumbire none bakaba bagorwa no kwishyura.

Mu magambo make umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyabihu MUSABIMANA Odette yabwiye TV/Radio1 ko mu gihe gito amaze kuri ubu buyobozi ngo iki kibazo atarakimenya gusa ngo agiye kugikurikirana.

Nubwo abagaragarije TV/Radio1 iki kibazo ari abo mu murenge wa Shyira uyu mushinga ngo wari wakoreye no mu yindi mirenge ibiri y’akarere ka Nyabihu ariyo Jomba na Mulinga abo bose ngo kugeza magingo aya bakaba nta n’umwe urishyurwa. Abaturage bagasaba ubuyobozi kujya bwitondera imishinga bufatanyamo n’abaturage ngo kuko iyo itizwe neza isubiza inyuma umuturage aho kumuteza imbere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano