Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Bamwe ntibanyuzwe n’ibyiciro by’ubudehe babarurirwamo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu batuye umurenge wa Mulinga babibwiye TV/Radio1 ngo ntibanyuzwe n’ibyiciro by’ubudehe babarurirwamo, aho bashinja inzego z’ubuyobozi kudaha agaciro amakuru aba yaratanzwe n’abaturage agaragaza imibereho yabo nyakuri, ahubwo ngo ubuyobozi bukabahyira mu byiciro bidahuye n’amikoro yabo aho ngo abenshi ari abari mu cyiciro cya gatatu nyamara batunzwe no guca inshuro.
Ibi bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kutagerwaho n’ubufasha bugenerwa abatishoboye n’izindi nyunganizi mu mibereho ya buri munsi akenshi ziza zireba gusa abari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri kandi nabo baba bazikeneye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mulinga BYUKUSENGE Emmanuel avuga ko ibivugwa n’abaturage ko hari abari mu byiciro by’ubudehe bashyizwemo n’ubuyobozi batabikwiye atari byo, kuko icyiciro cy’ubudehe umuturage abarurirwamo akigenerwa n’amakuru yitangiye ubwe, kandi ngo akaba ashobora kujurira igihe cyose atanyuzwe.
Icyakora nanone hakaba abaturage bavuga ko iyi ngingo yo kujurira isa n’urwiyerurutso kuko n’ubundi bajurira ntibigire icyo bihindura.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET